Rutsiro: Abana bibye ubwato burabaroha
Mu Karere ka Rutsiro hari inkuru y’inca nugongo nyuma y’uko umwana w’imyaka 14 ahitanywe n’impanuka yo mu mazi, ubwo we na mugenzi we bageragezaga gukoresha ubwato butari ubwabo ku Kiyaga cya Kivu ku wa 30 Ugushyingo 2025.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Musasa. Saa cyenda n’igice z’amanywa, Nsabimana Claude w’imyaka 15 na Nsengimana Egide w’imyaka 14 basanze ubwato bwa Ntakirutimana Jean Marie Vianney buparitse ku nkengero z’ikiyaga, babufata barinjiramo bashaka kwidagadura.
Ubwo bari mu mazi hagati, bahuye n’umuhengeri utunguranye butangira kurohama. Kajeguhera Jean wari hafi y’aho impanuka yabereye yakoze uko ashoboye, arohora Nsabimana Claude, ariko Ntengimana Egide ntiyabasha kumubasha.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musasa buvuga ko hashyizweho ingamba zo gutabara ako kanya. Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yatangaje ko hashyizweho imbaraga z’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, bakaza kubasha kuboneka umurambo wa Egide bawukuye mu Kivu.
Yagize ati: “Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda ngo ukorerwe isuzuma. Turasaba abaturage, yaba abakuru n’abato, kwirinda kwinjira mu mazi batagira ibikoresho bibarinda impanuka.”
Yibukije ko ku Kiyaga cya Kivu hari ahabugenewe imyidagaduro, hashyirwamo abazi kuramira abantu n’ibikoresho byabugenewe, bityo ko ari ho abaturage bakwiye kwidagadurira mu mazi aho kwishora mu bice bitizewe.
