Rurageretse hagati ya leta ya Kinshasa na Kenya
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyikirije Kenya impuruza ikomeye ko ugutoranya umuyobozi w’umuryango wa dipolomasi w’amahanga ku butaka bwa Kongo “bishingira ku kubanza guhabwa uburenganzira na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Kinshasa.”
Ibi byabaye nyuma y’amasaha make Perezida wa Kenya, William Ruto, atangaje ko yagennye Madamu Judy Kiaria Nkumiri kuba Konsuli Mukuru wa Goma atabanje kubimenyesha Kinshasa nk’uko amategeko ya dipolomasi abisaba.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu, RDC yibukije ko, hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga n’amahame ya dipolomasi—by’umwihariko Amasezerano ya Vienne ku Mibanire ya Consul yo ku wa 24 Mata 1963—“ugutoranya umuyobozi w’ishami rya Consul bisaba kubanza kwemerwa na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.”
RDC yanibukije ko “umujyi wa Goma, uherereye mu ntara ikungahaye ku mutungo kamere ya Kivu y’Amajyaruguru, ukiri mu maboko y’abarwanyi ba M23/AFC bafashwa na u Rwanda,” nkuko mu itangazo babivuga, kandi icyo gice ngo kikaba cyaragaragayemo “ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu ku baturage, harimo abagore n’abana, nk’uko byagaragajwe mu buryo burambuye na raporo iheruka y’Itsinda ry’Impuguke za Loni kimwe n’Ibiro by’Umuyobozi Mukuru wa Loni ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR).”
Mu rwego rwo kwirinda, RDC yatangaje ko “itangazo iryo ari ryo ryose rijyanye no kugena Consul i Goma ridakwiye kandi ridashobora gusuzumwa hatabanje kubaho kwemera kwa Leta ya Kongo.”
Kinshasa yasabye “kwitondera imvugo no kugira ubushishozi mu itangazamakuru rusange, hagamijwe kwirinda amakimbirane, ibihuha cyangwa isura ishobora kugaragara nk’iyemeza ubutegetsi butemewe n’amategeko.”
Iri tangazo ryakurikiye ikiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RD Congo Thérèse Kayikwamba Wagner yagiranye n’Umunyamabanga wa mbere w’Inama y’Abaminisitiri akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, aho yibukije neza umwanya RDC ihagazeho ku kibazo cya Goma.
Izi mpaka nshya zongeye kuzamura ubushyamirane bwagiye bigaragara mu mubano w’ibihugu byombi mu myaka yashize. Mu mpera za 2023, Kinshasa yashinje Nairobi guha urubuga rwa politiki abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Muri icyo gihe kandi, abayobozi ba Kongo bavuze ko sisitemu y’imari ya Kenya yakoreshejwe mu bikorwa by’ubucuruzi bifitanye isano n’imiyoboro y’abarwanyi ba M23—ibintu Kenya yahakanye.
Ubumwe bw’ibihugu byombi bwongeye gusatirirwa n’isenyuka ry’ingabo za Kenya zari ziri mu mutwe w’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nyuma y’amakimbirane ku nshingano z’izo ngabo ndetse no gushinjwa na Kinshasa ko zagiraga imbabazi ku birindiro bya M23.
Abasesenguzi baburira ko icyemezo cya Perezida William Ruto cyo kugena Madamu Nkumiri gishobora kongera gukaza aya makimbirane, bamwe bakagisobanura nk’“ukwemeza mu buryo butaziguye ububasha bw’abarwanyi ba M23 mu gace bafashe” ndetse nk’“igikomere ku bikorwa byo guhuza abatuye akarere, cyane cyane Umushinga wa Nairobi,” wari usanzwe ushinjwa kubogamira kuri Perezida wa Kenya.