RIB yataye muri yombi Ingabire Victoire ku busabe bw’Urukiko Rukuru
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byaha bikekwa ko yaba yaragize uruhare mu byerekeye kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bishobora guteza umutekano muke muri rubanda.
Itabwa muri yombi ry’uyu mugore uyobora ishyaka ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, DALFA-Umurinzi, ryemejwe na RIB binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2025. RIB yavuze ko igikorwa cyo kumufata cyakozwe hagamijwe gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain n’abandi bafatanyije.
Mu itangazo ryayo, RIB yagize iti: “Ingabire Victoire Umuhoza, afatanyije na bagenzi be, aracyekwaho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe ategereje kugezwa imbere y’Ubushinjacyaha.”
Iri fatwa ribaye nyuma y’uko Ingabire yitabye urukiko mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku ruhare akekwaho mu bikorwa by’amahugurwa yahawe bamwe mu bahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, amahugurwa ubushinjacyaha buvuga ko yari agamije guhindanya isura y’ubutegetsi no kubushishikariza guhirikwa.
Mu bisobanuro yatanze imbere y’urukiko, Ingabire yavuze ko abantu baregwa muri uru rubanza bose usibye umunyamakuru Nsengimana Théoneste wahoze akoresha urubuga “Umubavu”, ari abahoze ari abanyamuryango b’ishyaka DALFA-Umurinzi. Yongeyeho ko ayo mahugurwa atigeze ategurwa na we cyangwa ishyaka rye, ndetse ko atari azi ibyayo.
Nyuma yo kumva ibyo yasobanuye, Urukiko Rukuru rwanzuye ko ibisobanuro bye bidahagije kandi ko hari ibimenyetso biri muri dosiye bishobora kumushinja. Ibyo byatumye urukiko rutegeka ko hakorwa iperereza ryimbitse ku ruhare rwe kugira ngo habeho kumenya ukuri mbere yo kumushyikiriza urukiko.
RIB iravuga ko iri perereza rizamara ibyumweru bibiri, nyuma yaho Ingabire azagezwa imbere y’ubutabera. Itariki y’iburanisha ry’uru rubanza yemejwe ko ari iya 7 Nyakanga 2025.