AmakuruImyidagaduroPolitiki

RIB yatangiye gukora iperereza kuri DC Clement

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Niyigaba Clement, uzwi nka DC Clement, wari ukurikiranweho ibyaha birimo kwangiza umutungo w’undi no gusuzugura ububasha bw’amategeko, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye no gukora iperereza ku cyaha cya ruswa.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko iri perereza rishingiye ku makuru agaragaza ko hashobora kuba haratanzwe amafaranga agamije kurenga ku mategeko.

Yagize ati: “Hashingiwe ku byaha yari akekwaho mbere, RIB yongeyeho iperereza ku cyaha cya ruswa, bikekwa ko yatanzwe mu rwego rwo kugira ngo hatubahirizwa ibiteganywa n’amategeko.”

Uyu muvugizi wa RIB yanasabye abaturage bose baba bafite amakuru ajyanye na ruswa, cyane cyane mu bijyanye no gutanga ibyangombwa byo kubaka, kuyageza kuri uru rwego kugira ngo hakorwe iperereza.

Yakomeje yibutsa ko gutanga cyangwa kwakira ruswa hagamijwe kubona ibinyuranyije n’amategeko ari icyaha gihanwa, kandi kigira ingaruka zirimo gukurikiranwa n’ubutabera ndetse n’igihombo ku bagikora.

Niyigaba Clement yatawe muri yombi ku wa 1 Mata 2026, nyuma y’uko akwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza inzu iri gusenywa, avuga ko yari yarahawe uburenganzira bwo kuyubaka nk’ikorwa ry’ishuri, ariko akavuga ko yatunguwe no kubona ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buyisenya butageze aho ikibazo cyabereye.

Yavuze kandi ko yari yagerageje gusaba ubuyobozi bw’akarere kumwemerera kwisenyera, ariko bukabyanga, bugahitamo kohereza abakozi bayisenya.

Gusa ku rundi ruhande, amakuru yagaragaye agaragaza ko Niyigaba atari nyiri iyo nzu yasenywe, ndetse ko n’ibyangombwa byo kuyisana atari we wabigusabye cyangwa ngo abihabwe.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’umunyamakuru Ndambendore Valens mbere y’itabwa rye muri yombi, Niyigaba yavuze ko yishyuye amafaranga arenga ibihumbi 900 Frw aha abo yise “Abahigi” kugira ngo bamufashe kubona uburenganzira bwo kubaka, anemeza ko afite ibimenyetso.

Yongeyeho ko abo bantu yabahujweho n’ushinzwe iby’imyubakire mu Murenge wa Jabana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger