REB yatangaje gahunda nshya yo kwimura abarimu
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) cyatangaje ko abarimu bose basabye kwimurirwa imbere mu Turere basanzwe bakoreramo (Internal transfer) bazahabwa ibisubizo by’ubusabe bwabo bitarenze ku wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025.
Ku rundi ruhande, abarimu bifuje kwimuka bava mu Turere bajya mu tundi (External transfer) bo bazatangira gusaba guhera kuri iyo tariki ya 18 Kanama 2025, bifashishije ikoranabuhanga risanzwe rikoreshwa.
REB kandi yamenyesheje abayobozi b’ibigo by’amashuri ko abagaragaje ko bafite abarimu bashobora kutazaboneka bihagije ngo bigishe mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 bazatumira abahagarariye Uturere mu nama zizabera ku wa kane no ku wa gatanu, tariki ya 21-22 Kanama 2025, hagamijwe gutanga umurongo w’uburyo abo barimu bazashakirwa indi myanya.
Mu itangazo, REB yibukije ko mu nama zizaba hatangwa umurongo w’uburyo abayobozi b’ibigo, abayobozi b’Utugari ndetse n’abandi bakozi mu buyobozi bw’ishuri bazahabwa umwanya wo gusaba kwimurwa.
Ikindi cyagarutsweho ni uko abakandida bari ku rutonde rw’abategereje ndetse n’abitegura gukora ibizamini by’akazi bazamenyeshwa gahunda yo kubashyira ku myanya muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026.
REB yasabye kandi abakandida bakoze ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri ariko batarakora ikizamini mu buryo bw’ikiganiro (Oral Interview) gukomeza kwitegura neza, kuko gahunda yo kugikora iri mu igenamigambi riri hafi gushyirwa mu bikorwa.
Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru wa REB, yashimangiye ko ibi bikorwa byose bigamije kunoza imyigishirize no gutuma umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangirana gahunda nzima, aho buri kigo kizaba gifite abarimu bahagije n’ubuyobozi bukwiye.

