AmakuruPolitiki

RDF yemeje Ko hari abasirikare n’abasivile barigukurikiranywa n’urukiko rwa gisirikare

Kurinuyu wa 5 Kanama 2025, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko hari abasirikare n’abasivile bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bijyanye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta, barimo gukorwaho iperereza n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikari.

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bwa RDF avuga ko abari gukurikiranwa barimo abasirikare babiri bafite ipeti rya ofisiye hamwe n’abandi bantu 20 b’abasivile. Bose bashinjwa ibyaha birimo gufatanya mu gucunga nabi umutungo wa Leta ndetse no gutanga cyangwa kwakira inyandiko zitemewe.

Biteganyijwe ko aba bantu bose baburanishwa n’inkiko za gisirikari, nk’uko biteganywa n’amategeko mu gihe abasivile bakoranye icyaha n’abasirikare.

Amakuru y’ibanze aturuka mu iperereza ryatangiye kugaragaza ko ibyaha bikurikiranywe bifitanye isano n’ikoreshwa ry’amafaranga yo kugura amatike y’indege hifashishijwe konti ya Minisiteri y’Ingabo, mu buryo budakurikije amategeko.

RDF yatangaje ko abakekwaho uruhare muri ibyo byaha bafunzwe by’agateganyo, mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’igisirikare, bwashimangiye ko RDF yiyemeje gukorera mu mucyo no gukumira icyahungabanya imicungire myiza y’umutungo wa Leta, harimo ruswa n’akarengane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger