RDC na AFC/M23 Bashyize Umukono ku Masezerano y’Amahoro i Doha
Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa AFC/M23, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025, zashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye.
Iki gikorwa cyabereye mu gihugu cya Qatar, aho impande zombi zari zimaze iminsi mu biganiro.
Ni amasezerano abasesengura iby’umutekano mu Karere bavuga ko atanga icyizere ku mahoro arambye y’Akarere no mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) akimara gusinywa, wagaragaje ko ari intambwe nshya y’icyizere mu Burasirazuba bwa Congo.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yishimiye isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa Alliance Fleuve Congo / March 23 Movement (AFC/M23), ryabereye i Doha muri Qatar.
Ati: “Iyi ntambwe ikomeye yafatwa nk’iy’ingenzi mu rugendo rugamije amahoro arambye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Perezida Youssouf yashimye uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Qatar mu gutegura no gushyigikira ibi biganiro, anashimira imikoranire y’abahuza bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’abo mu Muryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC).
Mu butumwa bwe, kandi yashimiye by’umwihariko Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, Umwami wa Qatar, ku bw’umuhate n’ubwitange agaragaza mu guteza imbere amahoro n’ituze ku Mugabane wa Afurika.
Perezida Youssouf kandi yashimiye Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Angola akaba n’Intumwa yihariye ya AU ishinzwe amahoro n’ubwiyunge, hamwe na Nyakubahwa Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo akaba ari we muhuza wemejwe na AU muri ibi biganiro.
Perezida wa Komisiyo ya AU yashimiye kandi ubwitange, ubushake bwa politiki no kwemera kuganira byagaragajwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Repubulika y’u Rwanda, agaragaza ko iyi ntambwe ifungura inzira nshya y’ubufatanye no guharanira amahoro arambye mu karere.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko uzakomeza gukorana n’impande zose zirebwa n’aya masezerano mu kuyashyira mu bikorwa neza, hagamijwe kugera ku mahoro, umutekano n’iterambere rirambye muri RDC no mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.