PSF Musanze: Ubuyobozi bushya bwiyemeje guteza imbere ubukungu n’akazi mu myaka 3 iri imbere
Nyuma y’amatora yabaye ku wa 9 Werurwe 2026, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) mu Karere ka Musanze rwabonye ubuyobozi bushya bugiye kuruyobora muri manda y’imyaka itatu, bwiyemeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no kuzamura urwego rw’Umujyi wa Musanze.
Komite nshya iyobowe na Habiyambere John, afatanyije na Simba Safari na Twizeyimana Dorothée bungirije, hamwe n’abandi bayobozi barindwi, igaragaza ko izashyira imbere ubufatanye n’inzego zitandukanye mu gukemura ibibazo byugarije abaturage.
Mu ijambo rye, Habiyambere John yagaragaje ko abikorera ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’akarere, cyane cyane mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kongera amahirwe y’akazi. Yavuze ko bazibanda ku guteza imbere ishoramari no gushyigikira gahunda zo kwagura Umujyi wa Musanze, hagamijwe kuwugira umwe mu mijyi y’ingenzi mu gihugu wunganira Kigali.
Yongeyeho ko ubuyobozi bushya buzakomeza gukorana bya hafi n’Akarere ka Musanze mu gushakira ibisubizo ibibazo birimo ubushomeri n’iterambere ridahagije ry’ubucuruzi, hagamijwe kongera umusaruro n’iterambere rirambye.
Ku bijyanye n’imibereho myiza, yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana, aho bagiye gukomeza ubufatanye n’izindi nzego mu guteza imbere imirire iboneye no kuzamura ubuzima bw’abaturage.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yashimye ibikorwa byakozwe n’ubuyobozi bwari busanzweho, agaragaza ko byagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’akarere no guteza imbere ishoramari.
Yashimangiye ko iterambere ryihuse ridashoboka hatabayeho ubufatanye bukomeye hagati ya Leta n’abikorera, anasaba uru rwego gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere ubucuruzi no guhanga imirimo cyane cyane mu rubyiruko.
Yanibukije ko abikorera bafite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya NST2 igamije kwihutisha iterambere ry’igihugu, aho biteganyijwe ko bazatanga hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari izakoreshwa, mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bushya bwa PSF Musanze bwatangaje ko buzatangira inshingano bufite intego yo gukomeza guteza imbere ubucuruzi, gushishikariza ishoramari no gufasha abaturage kubona amahirwe menshi y’akazi mu gihe cy’iyi manda.





