Protais Zigiranyirazo, wahoze ayobora Ruhengeri ku gihe cya Habyarimana yapfuye
Protais Zigiranyirazo, wahoze ari Perefe wa Ruhengeri mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana, yapfuye ku wa 3 Kanama 2025 aguye i Niamey, muri Niger. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuhungu we, Antoine Mukiza Zigiranyirazo, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama.
Zigiranyirazo, wari uzwi cyane mu bantu begereye ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse akaba musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana, yagiye akurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka wa 2008, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha rwamukatiye gufungwa imyaka 20. Nyamara, umwaka wakurikiyeho, Urugereko rw’Ubujurire rwaje kumugira umwere ku wa 16 Ugushyingo 2009.
Zigiranyirazo yari mu Banyarwanda umunani basigaye muri Niger, nyuma yo kwangirwa ubuhungiro mu bindi bihugu, nubwo bamwe bari bararangiye ibihano cyangwa bagizwe abere n’inkiko mpuzamahanga.
Azwi cyane nk’umwe mu bagize “Akazu,” agatsiko k’abantu ba hafi y’ubutegetsi ka Habyarimana, kagaragajwe ko kafashe iya mbere mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.