Perezida Tshisekedi yivuguruje ku Rwanda i Bruxelles
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, yagaragaye nk’uwivuguruje nyuma yo guhakana ko atigeze agaragaza imyitwarire cyangwa amagambo ashoza intambara ku Rwanda, mu gihe yigeze gutangaza ko umugambi wo kurutera utavuyeho.
Icyo gihe mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru birimo Le Monde, Perezida Tshisekedi yabajijwe niba gahunda yo gutera u Rwanda igihari, maze asubiza ko igihari, ariko ko agihaye amahirwe inzira y’ibiganiro.
Yagize ati: “Yego, ariko habanje kubaho ibikorwa byinshi bya dipolomasi, atari ukuvuga ko hari igitutu cyashyizwe kuri RDC ahubwo ari ukugira ngo turebe ko haboneka amahoro. Ntabwo nahisemo iyi nzira kubera ko mfite intege nke, ahubwo ni uko nari mfite icyizere ko hari icyo yagezaho.”
Yakomeje avuga ko impamvu yemeye ibiganiro ari uko yashakaga “guhereza amahirwe ya nyuma inzira y’amahoro” mbere yo gutera u Rwanda.
Ati “Ni inzira yo gutanga amahirwe ya nyuma mbere y’uko dusubiza abadushotora kuko ibikenewe turabifite”.
Ibi ariko bihabanye n’amagambo amaze gutangariza i Bruxelles mu Bubiligi, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025,aho yavuze ko nta na rimwe yigeze agaragaza imyitwarire ishoza intambara cyangwa amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda n’u Bugande.
Ati“Aucun moment je n’ai affiché une attitude belliqueuse, quelle qu’elle soit à l’égard du Rwanda et de l’Ouganda,(Nta na rimwe nafashe imyitwarire igaragaza ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose ku Rwanda cyangwa ku Uganda).
https://x.com/wembi_steve/status/1976220611291775006?t=AkcZKf1w-AC14DPXz0W0bw&s=19
Ibi byatumye benshi bavuga ko Perezida Tshisekedi yivuguruje, cyane ko mu mpera za 2023 ubwo yiyamamarizaga manda ya kabiri, yari yavuze ko yiteguye gutera u Rwanda, arushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23.
Nyuma yo gutsinda amatora, yavuze ko agiye guha amahirwe ibiganiro by’amahoro, ariko mu magambo ye mashya akagaragaza ko ibyo biganiro ari inzira ya nyuma mbere y’intambara.
Perezida Paul Kagame, mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yavuze ko adafata amagambo ya Tshisekedi nk’iby’imikino, ahubwo nk’ikimenyetso cy’ikibazo gikomeye mu mikorere ye.
Ati:“Kubera iki ntabiha agaciro? Tshisekedi ntacyo atakora mu gihe cyose asa nk’utumva ingaruka z’ibyo avuga nka Perezida wa RDC. Kuri njye mbibona nk’ikibazo yifitiye gikomeye ngomba kwitaho. Bivuze ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu utatekerezaga ko gishoboka,”
Ibi byose byerekana uburyo amagambo ya Perezida Tshisekedi akomeje kugaragaza kutajyana mu murongo umwe, hagati yo gushaka amahoro n’ubushake bwo kugaba igitero ku Rwanda.
Abasesenguzi bavuga ko uku kuvangirwa mu mvugo bishobora gukomeza guhungabanya icyizere cy’ukuri ku mibanire y’ibihugu byombi n’ahazaza h’umutekano mu karere.
