Perezida Trump yitendetse kuri kimwe mu binyamakuru bikomeye
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,, yatangaje ko agiye kurega ikinyamakuru New York Times agishinja kumusebya no kumutangazaho ibinyoma, bityo ko gikwiye kumuha miliyari 15 z’Amadorali ya Amerika.
Uyu mutegetsi yabitangaje ku wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, aho yavuze ko ikinyamakuru New York Times kimaze igihe kimubeshyera, kinamusebya mu nkuru zacyo.
Ati “ New York Times yemerewe kumbeshyera igihe kirekire, ariko ibyo birarangiye ubu.”
Perezida Trump yanenze uburyo iki kinyamakuru kitwaye mu bihe by’amatora yo mu 2024, ku buryo cyashyigikiye cyane Kamala Harris bayahanganagamo, kikamera nk’ijwi ry’Abademokarate.
Yavuze ko urubanza rwe yarezemo New York Times ruzabera muri Leta ya Florida, iyi ikaba ifatwa nk’igicumbi cy’Ishyaka ry’Abarepubulikani.
Donald Trump amaze igihe kinini anenga bimwe mu bitangazamakuru ku buryo yigeze no gutangaza amabwiriza akumira Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) mu biro bya Perezida wa Amerika (White House), ibyinshi abishinja kumubeshyera no kumuharabika.
Mu 2021 nabwo yareze New York Times ngo imwishyure arenga miliyoni $100, icyo gihe yashinjaga iki kinyamakuru gushaka mu buryo bw’ibanga inyandiko zigaragaza imisoro ye, gusa mu 2023 yatsinzwe urwo rubanza.
Trump kandi yanatsinzwe urundi rubanza yari yarezemo Ikinyamakuru CNN agishinja kuba cyaramugeranyije na Adolf Hitler.