AmakuruPolitiki

Perezida Trump yavuze ku bufatanye bwa Amerika n’Uburayi ku gihugu cya Ukraine

Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika izafasha gutegura uburyo burambye bwo kurindira umutekano Ukraine ifatanyije n’u Burayi, mu gihe Ukraine yakwemera amasezerano y’amahoro n’u Burusiya, kuko yiteguye gutegura inama izahuza Volodymr Zelenskyy na Vladimir Putin mu gihe cya vuba

Yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’inama zirimo iyamuhuje na Zelenskyy n’iyo bahuriyemo n’abayobozi batandukanye b’i Burayi bari bajyanye na Zelenskyy. Trump yavuze ko Amerika izahuza ibikorwa by’Abanyaburayi byo gutegurira Ukraine umutekano, ariko yirinze kwerura ubufasha bwa gisirikare Amerika izatanga.

Amerika yari ku gitutu cyo kwizeza Ukraine umutekano urambye nyuma y’uko atabashije kwemeza Putin kwemera agahenge k’igihe gito mu nama yahuje aba babyobozi bombi ku wa Gatanu muri Alaska, ahubwo akava muri iyo nama yahinduye imvugo asaba Ukraine kwemera kugirana amasezerano y’amahoro arambye n’u Burusiya, mu gihe cya vuba.

Ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru we na Zelenskyy, Trump yavuze ko Amerika izagira uruhare mu gufasha Ukraine kugira ubushobozi bwo kwirinda, ariko avuga ko umutwaro munini uri ku Burayi.

Nyuma binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yaranditse ati “Mu nama twaganiriye ku byo kwizeza umutekano Ukraine, aho ugomba gutangwa na bimwe mu bihugu by’i Burayi, biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Zelenskyy yatangaje ko intambwe ya mbere kugira ngo intambara ihagarare ari uko igihugu cye cyizezwa umutekano mu gihe intambara yaba ihagaze, ku buryo u Burusiya butazongera gukora ibikorwa by’ubushotoranyi.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, wari witabiriye ibi biganiro aherekeje Zelenskyy yavuze ko icyabahagurukije ari ukuganira ku buryo Ukraine yakwizezwa umutekano urambye w’ahazaza. Yongeyeho ko bagombaga gusaba ko Ukraine yahabwa ingabo.

Trump yagaragaje ko ashishikajwe no guhuza Putin na Zelenskyy mu nama igamije gushaka umuti w’iyi ntambara, aho na Zelenskyy yagaragaje ko yiteguye guhurira mu nama na mugenzi we w’u Burusiya na Trump.

Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, na we wari i Washington, yavuze ko inama hagati ya Zelenskyy na Outin ishobora kuba mu byumweru bibiri biri imbere, ikazakurikirwa n’indi ihuriweho n’abo bombi na Trump.

Ati “Ntabwo tuzi niba Perezida w’u Burusiya afite umuhate wo kwitabira iyo nama cyangwa abibona ukundi. Ni yo mpamvu tugomba kubimwumvisha.”

Perezida Trump ntabwo, nyuma y’iyi nama yo ku wa Mbere, yatangaje niba hari ibyemeranyijweho birimo ibyo kuba Ukraine yakwemera icyifuzo cya Putin cyo guhara bumwe mu butaka bwayo nk’inzira yo gutuma ahagarika intambara.

Umwe mu bayobozi bari muri iyo nama, yavuze ko ibyo gusaba Ukraine guharira uduce twayo u Burusiya bitaganiriweho muri iyo nama. Yavuze ko abayobozi bari muri iyo nama bishimiye ko Trump yavuze ko “Ibyo ntibindeba, ni ikibazo cya Ukraine.”

Zelenskyy yageze muri White House agaragiwe n’abayobozi batandukanye b’i Burayi, barimo Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa; Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza; Friedrich Merz, Chancelier w’u Budage; Giorgia Meloni, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani; Mark Rutte, Umunyabanaga Mukuru wa NATO na Perezida wa Finlande, Alexander Stubb.

Trump yashimiye abayobozi bitabiriye iyo nama yakurikiraga iyo yagiranye na Putin ku wa Gatanu muri Alaska, avuga ko bafatanyije bashobora kwizeza Ukraine umutekano urambye, ndetse ko intambara ishobora kurangira vuba, cyane ko yari yatangaje ko nyuma y’iyi nama agirana ikiganiro na Putin kuri telefone, nubwo atarindiriye ko irangira ahubwo ubwo yari irimbanyije, BILD yatangaje ko yafashe umwanya agahamagara Putin inama ikaba isubitswe gato.

Nyuma y’iyi nama yabereye mu mwuka amwiza, abayobozi bose basoje bagaragaza ko hari icyizere ko nyuma y’inama byemejwe ko izahuza Zelenskyy na Putin n’izabahuza na Trump, hashobora kugerwa ku masezerano yo guhagarika intambara mu buryo burambye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger