Perezida Ndayishimiye yasabye Papa Léon XIV ikintu gikomeye ku gihugu cye(Amafoto)
Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagaragaje icyifuzo cye cyo kwakira Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, ngo agenderere u Burundi, azasomere Misa idasanzwe ndetse anazirikane iki gihugu akagihesha Cardinal.
Ibi yabivuze mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Bazilika ya Mugera, iherereye mu Ntara ya Gitega, yitiriwe Mutagatifu Antoni w’i Paduwa. Iyo Paruwasi yahinduwe Bazilika nto, iba iya mbere mu mateka y’u Burundi.
Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko kuba Papa Léon XIV yaremeye ko Mugera ihabwa icyubahiro cya Bazilika ari igikorwa gikomeye cyane ku gihugu cye. Yagize ati:
“Uyu munsi twakiriye impano ikomeye twahawe n’Umushumba Mukuru wacu Papa Léon XIV. Ni icyubahiro gikomeye kubona Kiliziya ya Mugera ihinduka Bazilika. Turamutumiye kandi tuzakirana yombi igihe azabona ko akwiye kuhaza, kugira ngo ayisomere Misa y’amateka, ayihuze n’umutima we, kuko kuva uyu munsi iba nko mu rugo rwe.”
Yakomeje avuga ko iyo Bazilika ari urugo rw’Abarundi bose, aho buri wese azajya aza kuhungukira amahoro, agahura n’Imana ndetse agahabwa ubutumwa bwo gukunda igihugu no kugikorera.
Perezida yanibukije ko iyi mpano ya mbere Papa Léon XIV yatanze kuva yaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ikwiye guhoraho mu mutima we.
Ati: “Iyi Bazilika ya Mugera tuzi ko ari imfura ya Papa Léon XIV. Dusaba ko yayizirikana mu buryo bwihariye, ikaba ahantu hazahuriza hamwe abakirisitu bose kandi hakaba ikimenyetso cy’ubumwe bwacu nk’igihugu.”
Yanagarutse ku cyifuzo cy’uko u Burundi bwahabwa Cardinal uzacunga iyi Bazilika nshya. Ati:
“Twamubwira tuti: Bazilika turayibonye, ariko haracyasigaye Cardinal. Ni we uzakomeza kuyicungira, bitume abakirisitu baza kuyisengeramo biyumva nk’uko Mutagatifu Petero yabyivugiye ngo ‘birakwiye ko twibera aha ngaha’. Byaba impano ikomeye ku gihugu cyacu.”
Amateka ya Mugera
Paruwasi ya Mugera yashinzwe mu 1908 ku ngoma y’Umwami Mwezi Gisabo, ishingwa n’abamisiyoneri babiri, Padiri Van Der Burgt na Padiri Van Der Wee. Mu 1922, ubwo u Burundi bwabaga Vicariat yigenga, Mugera yabaye icyicaro cy’Umwepiskopi wa mbere w’igihugu, Musenyeri Julien Louis Gorju, bityo iba Katedrale ya mbere y’u Burundi.
Ni naho havuye Abapadiri b’Abarundi ba mbere mu 1925, ari bo Padiri Patrice Ntidendereza na Emile Ngendagende.
Mugera, izwi mu mateka nka “Mu mana za Mugera”, ni ahantu h’ingenzi mu rugendo rw’ukwemera mu Burundi, ubu hakaba habaye Bazilika ya mbere ifunguwe ku mugaragaro mu gihugu.