AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yavuze ku mabuye y’agaciro aturuka muri Congo atunganyirizwa mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye guhamya ko u Rwanda rudafite aho ruhuriye n’ibinyoma bikwirakwizwa n’abafite izindi nyungu ko u Rwanda rutunganya amabuye y’agaciro aturuka muri Congo nyamara baba bayobya uburari ari bo bakwiye kubibazwa.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 20 kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyangare 2026 muri Kigali Convention Center, KCC, i Kigali.

Perezida Kagame yabajije abikorera bari mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ko baza kumubwira ingano y’ayo bakura muri Congo.

Umuyobozi w’Urwego rw’Amabuye y’agaciro, Alice Uwase, yasubije ko u Rwanda rudakeneye amabuye y’agaciro ngo rutere imbere, yemeza ko igikenewe ari ukumva agaciro kayo no kumenya ko rutazajya rwohereza amabuye y’agaciro atanoze ahubwo rukwiriye kuyatunganya.

Ati “Tukaba twaba ihuriro ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri aka gace kandi atunganyije.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruramutse rutunganya amabuye y’agaciro, aho yava hose nta kibazo byaba biteye kuko n’ibihugu biteye imbere nta mabuye y’agaciro bagira ariko bayungukamo kurusha abantu bose yibaza aho bayavana.

Ati “Ikinyuranyo ni ukuvuga ngo amabuye yacu tuvana muri Congo tukayatunganya, ntihakagire asigara mu Rwanda igihe ari mu nzira aza iwacu ni cyo biba bivuze gusa.”

Yakomeje agira ati “Ariko arajya iwanyu kubera iki, inzira yose agenda kuki hatagira ugira icyo avanaho? Ibyo biri mu yahe mategeko, mu yihe mico byo kuvuga ngo wowe ntuzagire icyo ukora ibintu byose bizajya binyura hano?”

“ano hari inzira, abantu barahakoresha abo duturanye nabo, ibice bya Congo ntabwo bose duturanye nabo, duturanye nabo mu Burasirazuba bwa Congo. Ibiva Katanga, ibiva Equateur ntabwo binyura hano, bifite indi mipaka cyangwa se bigenda mu ndege ariko hano mu Burasirazuba bwa Congo usibye n’amabuye n’abantu barambuka bagafata indege hano bakajya iyo bajya.”
Perezida Kagame yabajije niba u Rwanda rukwiye kubuza n’abarunyuramo berekeza ahandi kugira ngo abavuga ibyo banyurwe.

Ati “Ubuse tuzabuze Abanye-Congo cyangwa tuzabuze abantu tuti niba mushaka kujya Dubai cyangwa Bruxelles, Paris, Londres, Washington ntimugafatire indege mu Rwanda? Abantu bareke kujya bavuga ubusa.”

Iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye none izasoza imirimo yayo ejo ku wa 6 Gashyangare 2026, ije ikurikira iyaherukaga mu mpera za 2024 yafatiwemo imyanzuro 13 imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero kirenga 80%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger