Perezida Kagame yavuze impamvu ashyigikira siporo agaruka no ku bandi bayobozi b’Afurika
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nyuma yo kubona ko adashobora gukora siporo nk’uwabigize umwuga cyangwa ngo abe umucuruzi, yahisemo gushyigikira ababishoboye ku buryo bigirira akamaro abantu bose.
Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’umushoramari Masai Ujiri, nyiri Zaria Court Kigali yafunguwe ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yasanze hari byinshi adashobora gukora, ariko aza kubona ko hari ibyo yakora neza ari byo gushyigikira ababishoboye ku buryo abantu bose babibonamo inyungu.
Ati “Mu buzima bwanjye, ubwo nari umwana, by’umwihariko nkura nk’abakiri bato uyu munsi, nanyuze mu bihe bigoye by’ubuzima, nize ikintu kimwe; ntabwo nari umu-sportifs biri mu maraso, ubu nta bitekerezo byiza navuga mfite byo gukora ubucuruzi cyangwa ibindi byinshi. Hari ibintu byinshi ntashobora gukora.”
Yakomeje agira ati “Ariko namenye ko hari icyo nshobora gukora kandi icyo cyari ukubasha gushyigikira abandi mu byo bashobora gukora. By’umwihariko mu mwanya wanjye, nabonye ko niba ntashobora gukora ubucuruzi, nshobora gushyigikira abashoboye kubukora, nkaborohereza kubikora bikagenda neza, bikarangira njye n’abandi tubyungukiyemo.”
Yashimangiye ko nubwo hari ibimaze kugerwaho mu Rwanda, ariko rutazarekera aho, ahubwo ruzakomeza gukora nibiba ngombwa rugire uruhare mu gufasha ibindi bihugu.
Ati “Ntabwo bihagararira aha, turakomeza gukura. Turakomeza kujya imbere. Niba kandi bishobora gutera imbaraga abandi, inyuma y’imipaka yacu, bizadushimisha kubigiramo uruhare.”
Masai Ujiri yavuze ko Perezida Kagame azwi nk’umuntu washyize imbere siporo muri Afurika, amubaza icyo bifasha mu bukungu bw’ibihugu n’ahazaza.
Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Irafasha cyane ndetse yakoze byinshi, ntabwo ari ngombwa ahazaza kandi ndatekereza ko abantu benshi hano n’ahandi barabibona. Abantu benshi hano cyangwa ahandi babonye inyungu, iyo tuvuga ibijyanye n’imibare mu bahawe akazi muri siporo. Iyo tuvuga urugero Arena, stade, abantu barabibona ko hari benshi byahaye akazi ndetse yinjije byinshi.”
“Ibarurishamibare rigaragaza ko muri Afurika yose, ibyo siporo izana ku mugabane bishobora kugera mu binyacumi by’amamiliyari. Ntabwo bakwiye kumva ibi nk’inkuru, nk’abayobozi mu nzego zitandukanye dukora ibi kugira ngo dushishikarize abantu ngo babigiremo uruhare ndetse bashake inyungu.”
Ku bijyanye n’uburyo afasha abandi bayobozi 53 b’ibindi bihugu bya Afurika ku buryo batekereza siporo n’imyidagaduro nk’ibintu byo kwitaho, Perezida Kagame yavuze ko ari ikibazo gikomeye abajijwe ariko asubiza ko ibikorwa byivugira.
Ati “Ndatekereza ko iyo wabwiye abantu inkuru n’inyungu z’ibyo wababwiye, ariko udafite icyo werekana kigaragaza niba ibyo uvuga ari byo, sinterekeza ko bazakwizera cyangwa ngo babyiteho.”
“Ndashaka gushimangira ko atari njye ukwiye kubwira abantu inyungu z’ibi cyangwa biriya, kuko bamwe muri bo bazi inyungu zabyo, bazi ko babikora, bazi ko babikora neza kurusha u Rwanda. Uruhare rwanjye ruto nagira ni ukubivugaho mu ijwi riranguruye, nkagaragaza ibishoboka n’inyungu z’ibyo mvuga n’ingero z’ibyabaye mu gihugu cyanjye n’uburyo byatanze umusaruro nk’urugero.”
Yakomeje agira ati “Biturutse mu myumvire yabo n’ibyo babonye, ntekereza ko mu bantu 10 hari babiri cyangwa batatu bakumva ko bashobora kubikora. Ugakomeza kugerageza ukaba wakongera kubona abandi babiri cyangwa batatu. Ntabwo waha abantu amabwiriza, bafite uburenganzira bwabo bw’uburyo bakora ibintu mu bihugu byabo.”
“Ariko buri gihe ushobora kubasangiza ubunararibonye n’inyungu ubibonamo, ibyo bikazana imikoranire hagati yacu, tugafatanya bishoboka. Buri gihe mbasangiza ibyo abantu bavuga ku Rwanda, ku byiza rwagezeho kandi bashobora kubikora neza kurusha kuko bafite hafi ya buri kimwe cyo kubikora kandi ni ku bw’inyungu z’abaturage babo.”Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuri we iyo atekereza ku rubyiruko rwa Afurika, atareba ku gihugu ahubwo asanga rukwiye gushyigikirwa kuko ari rwo musingi w’impinduka z’iterambere ry’uyu Mugabane.
Ati “Mu ntekerezo zanjye, iyo ntekereza ku rubyiruko rwa Afurika sintekereza ku mipaka. Urugero, inkuru wavuze y’umuntu twahaye gucunga iki gikorwaremezo irabigaragaza. Mu gihe cyashize, twarwanye no guhindura imyumvire y’uburyo tubona ibintu. Washoboraga kuba uri gushaka umuntu ucunga hano, undi akaba yaza ati ‘kuki mutashaka Umunyarwanda ubikora aho kuzana umuntu uvuye ahandi?’ Ibyo biraba kenshi ahandi hantu henshi.”
Yongeyeho ati “Urubyiruko rukwiye kumva ko buri kintu cyose rukora gihindura impano zarwo zihishe mu bigaragara kandi tugomba gukomeza kurushoramo, tugashora no mu bikorwaremezo birufasha gukoresha izo mpano kubona inyungu igera no ku bandi basigaye. Urubyiruko ni wo mutungo wa mbere Afurika ifite, ibindi biza bikurikira.”