Perezida Kagame yasubije abavuga ko u Rwanda rwateje ibibazo mu karere
Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda rutigeze rutera cyangwa rurema ibibazo by’umutekano muke mu karere, ahubwo ruhora rushyirwa mu majwi n’abantu bagira uruhare mu gucanga ibintu ku nyungu zabo bwite. Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yasobanuye ko bimwe mu bihugu by’abaturanyi bikomeza gukoresha uburyo bwa politiki bwo gushinja u Rwanda kugira ngo bitwikire amakosa yabyo.
Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda bagerageje gukoresha inzira za dipolomasi n’imikoranire y’akarere mu nyungu zabo bwite, aho byagiye bigaragaramo gukoresha imbaraga za gisirikare cyangwa gutera inkunga imitwe ibangamiye umutekano w’u Rwanda.
Yavuze ko ibi bikorwa byose ari uburyo bwo “guhisha ukuri no gushyira icyaha ku Rwanda”, nyamara ari ibyo bihugu ubwabyo biteza umutekano muke, ku buryo byashyira mu kaga umutekano w’u Rwanda.
“Twacitse ku makosa y’amateka, ntidukeneye gusubira inyuma” Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko amateka y’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba arimo ibihe bikomeye by’urugomo n’intambara, kandi ko kubisubiramo byaba ari ugutsindwa nk’abayobozi.
Yavuze ko hari ibitekerezo bimwe bigaruka ku kwirengagiza ayo mateka, ugasanga abayobozi bamwe bakomeje gukora ibishobora kongera guteza urugomo n’akavuyo, aho kwiga ku byabaye no gufata ibyemezo bishingiye ku kubaka amahoro arambye.
Perezida Kagame yasabye ko abayobozi bo mu karere bafata ingamba zishingiye ku “kugirana ibiganiro byubaka, bitavanzemo ibinyoma cyangwa inyungu z’igihe gito”.
Yongeyeho ko kubeshyana no gushinja abandi bidashobora gukemura ikibazo na kimwe, ahubwo gituma ibintu birushaho kuzamba. Ati:
“Nta gihugu cyubakwa ku kubeshyana. Dukeneye kuvugisha ukuri, tukareba ibibazo uko biri, tukemera uruhare rwacu aho rubonetse, kugira ngo tubashe kubaka ejo hazaza hatari urugomo.”
Yasabye ko umuryango w’ibihugu byo mu karere (EAC) n’abandi bafatanyabikorwa bagomba gushyira imbere uburyo buhamye bw’imikoranire, hashingiwe ku bwizerane n’inyungu rusange. U Rwanda, nk’igihugu, rwavuze ko ruri ku murongo wo gukorana n’abaturanyi bose ariko rutazigera rwemera ibihungabanya umutekano w’ abaturage b’arwo.
Perezida Kagame yasobanuye ko nubwo u Rwanda rushaka amahoro n’imikoranire y’akarere, rutazigera rwihangana igihe cyose hari ibikorwa bigamije kuruhungabanya. Yavuze ko gukomeza gushyira u Rwanda mu majwi mu gihe hari ibihugu bikomeje gutera inkunga imitwe iteye inkeke ari “ukugerageza guhindura ukuri”.
Inkuru ya MUKIZA Isaac
