AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yasobanuye icyatumye u Rwanda rutongera amasezerano na Arsenal

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko icyemezo cyo kudongera amasezerano yo kwamamaza ‘Visit Rwanda’ kuri Arsenal cyaturutse ku kuba imyaka bamaze bakorana ihagije, ndetse mu biganiro byakurikiyeho impande zombi ntizibashe kumvikana ku ngingo zimwe z’ayo masezerano mashya.

Ku wa 19 Ugushyingo 2025, RDB yari yemeje ko ubufatanye bwarimo imyaka umunani bugomba kurangirana n’ayo bari bafitanye kugeza mu 2026, ariko ntibwongerewe. Icyo gihe havuzwe byinshi, n’abemezaga ko u Burayi bushobora kuba bwarabigizemo uruhare, ariko Perezida Kagame yahakanye ibyo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yavuze ko impamvu nyamukuru atari politiki kuko u Rwanda rukomeje gukorana n’andi makipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi nka PSG na Atletico Madrid.

Ati:
“Ubufatanye bwacu na Arsenal bwari bumaze imyaka umunani, amasezerano nk’aya ahora asuzumwa. Hari ibintu biba bisaba guhindurwa bitewe n’igihe n’uko ibikorwa bihinduka. Hari ibyo twifuza tutabonye, nabo hari ibyo basaba bitatubereye, ni cyo cyatumye dutavuga rumwe.”

Perezida Kagame yavuze ko mu biganiro byo kongera amasezerano hashyizwemo ingingo nshya, ariko abahagarariye u Rwanda n’abo kuri Arsenal ntibabasha kugera ku mwanzuro wanyuze bose.
Ati:
“Hari ibyo twifuzaga ko byongerwamo, ariko impande zombi ntizabyemeranyaho. Twasanze atari ngombwa gukomeza kugorana, ahubwo buri ruhande rushakire aho rwatera imbere kurushaho.”

Yongeyeho ko nubwo amasezerano atongewe, we nk’umufana wa Arsenal azakomeza kuyishyigikira no kuyireba uko gahunda zimwemerera.

Perezida Kagame yanavuze ko hari n’impamvu za politiki zakunze kwivanga muri iki kibazo, asubiza ku busabe bwagiye butangwa na DR Congo hashize igihe, ubwo yasabaga ko ‘Visit Rwanda’ yavanwa kuri Arsenal no kuri PSG, ariko ibyo ntibyigeze bica intege ubufatanye bw’u Rwanda n’aya makipe.

Ati:
“DR Congo yagiye igaragaza icyo gitekerezo kuva kera, banabivugira mu Bwongereza no muri PSG, ariko ntibigeze bigira icyo bihindura. Iyo babonye ko bidakora, nabo bashaka amakipe yo gukorana na yo.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Arsenal itakiri umufatanyabikorwa w’u Rwanda atari igihombo, ahubwo ari umwanya wo gushora andi mafaranga mu bindi bikorwa bifite inyungu zigaragara. Yatanze urugero rwa NBA, aho u Rwanda rwamaze kwinjira mu bufatanye bwayo n’andi mahirwe menshi ategerejwe.

Ubufatanye bwa mbere hagati ya RDB na Arsenal bwatangijwe mu 2018, bwari bugamije kwamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda. Nyuma y’imyaka itatu bigaragaza umusaruro, impande zombi zariyemeje kongera igihe cy’amasezerano. Mu 2019, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwariyongereye ku gipimo cya 17%, bugera kuri miliyoni 498$ buvuye kuri miliyoni 425$ mu mwaka wabanje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger