AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Dr. Justin Nsengiyumva nka Minisitiri w’Intebe, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka irindwi kuri uwo mwanya.

Dr. Nsengiyumva yari aherutse kugirwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ku wa 25 Gashyantare 2025. Afite uburambe mu nzego z’imari n’ubukungu haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Mu myaka yashize, Dr. Nsengiyumva yigeze kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Nyuma y’izo nshingano, yakomereje mu Bwongereza aho yakoreye Guverinoma y’icyo gihugu mu myanya itandukanye, irimo uw’Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi, kuva muri 2016. Mbere yaho, yakoraga mu Ishami rya Guverinoma y’u Bwongereza rishinzwe abakozi n’izabukuru kuva muri 2014 kugeza 2016. Yanabaye kandi umushakashatsi n’umugenzuzi w’imishinga muri Refugee Action hagati ya 2009 na 2013.

Yize ibijyanye n’ubukungu n’imicungire yabwo, aho afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza hagati ya 2011 na 2015. Afite kandi Master’s mu igenamigambi ry’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Nairobi, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.

Nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, igihe Minisitiri w’Intebe avuyeho cyangwa yeguje, na Guverinoma yose ihita yegura. Ariko ikomeza gukora imirimo isanzwe ya buri munsi kugeza habonetse indi nshya. Ibi bivuze ko nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri mushya, na Guverinoma yose isabwa kurahira bundi bushya.

Kuva mu 1994, u Rwanda rwagize ba Minisitiri b’Intebe batandukanye barindwi barimo Faustin Twagiramungu, Pierre-Célestin Rwigema, Bernard Makuza, Pierre-Damien Habumuremyi, Anastase Murekezi, Dr. Édouard Ngirente, n’uheruka kugenwa ari we Dr. Justin Nsengiyumva.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger