Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya muri Perezidansi n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego ebyiri zikomeye za Leta, ari zo Perezidansi ya Repubulika n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, nk’uko byatangajwe n’Itangazo ryasohowe n’Ibiro rya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ryasohotse ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, hashyizweho abayobozi bakurikira:
Col Regis Rwagasana Sankara: Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Madamu Viviane Mukakizima: Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Iri tangazo ryasohotse rishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, riteganya uburyo bw’ishyirwaho ry’abayobozi bakuru mu nzego za Leta.
Aya mavugurura yitezweho gukomeza kunoza imikorere y’inzego za Leta no kurushaho guteza imbere imiyoborere ishingiye ku bunyangamugayo, ubufatanye n’ubwitange mu gukorera Abanyarwanda.

