AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yashimiye abofisiye bashya, abasaba kwitangira igihugu no guharanira amahoro

Ku wa 3 Ukwakira 2025, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare bashya 1029 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, barimo abakobwa 117.

Mu butumwa yagejeje kuri aba basirikare bato, Umukuru w’Igihugu yabibukije ko inshingano zabo z’ingenzi ari ukurinda igihugu n’abagituye, kugira ngo u Rwanda rugire umutekano urambye. Yagize ati: “Turifuza ko mwarinda Abanyarwanda n’igihugu cyabo. Nta shingiro igihugu cyagira hatari umutekano. Ni wo musingi tugenderaho kugira ngo tugere ku iterambere n’ahazaza heza.”

Perezida Kagame yanabibukije ko RDF (Ingabo z’u Rwanda) izwiho uruhare rukomeye mu kubaka igihugu no kuriteza imbere, bityo n’abinjira muri uyu mwuga bagomba kwiyumvamo ubwo bubasha bwo guharanira icyiza cy’igihugu, haba mu gihugu imbere ndetse no mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bindi bihugu.

Yabasabye kandi guhora biyungura ubumenyi, guharanira kuba intangarugero, no kwirinda imico mibi ishobora gusenya ibyo baba baragezeho. “Twifuza ko ibyo mwubakiyeho bitazateshwa agaciro n’ubusinzi, ibiyobyabwenge cyangwa imyitwarire ibangamira inshingano zanyu. Mwitwararike, mwirinde kandi mubere icyitegererezo abandi.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko y’abasirikare n’urubyiruko ruri gutangira inshingano. “Iyo mukorera Abanyarwanda, muba mwikorera namwe ubwanyu. Ahazaza h’igihugu kiri mu maboko yanyu, mufite ubushobozi n’imbaraga igihugu cyubakiyeho.”

Ibirori byo gutanga ipeti ry’abofisiye byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ritanga amasomo y’abofisiye bato. Muri aba bahawe amapeti mashya harimo 557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, 182 bize amasomo y’imyaka ine, na 42 bize hanze y’igihugu.

Iki cyiciro cya 12 cy’abofisiye bato gishya cyakiriwe nk’intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka Ingabo z’u Rwanda zikomeye, zishingiye ku ndangagaciro zo gukunda igihugu no guharanira amahoro arambye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger