AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yasabye abayobozi kunoza imikorere cyangwa bakava ku mirimo yabo

Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, abibutsa ko kudakora neza inshingano zabo bidakwiye kwihanganirwa, ndetse ko uwabinanirwa akwiriye gutekereza kwegura.

Yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego za Leta n’iz’ibanze, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo aba Minisitiri n’abayobozi b’uturere.

Muri iyo nama, hagaragajwe ibibazo bikomeje kugaragara mu miyoborere birimo imikorere idahwitse, imikoranire idahagije hagati y’abayobozi ndetse na serivisi zidashimishije zihabwa abaturage.

Mu ijambo ryatanzwe mbere, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere igaragaza ko ireme rya serivisi rikomeje kugabanuka, aho ryavuye kuri 78,2% mu 2023 rikagera kuri 75,8% mu 2024, rikomeza kugera kuri 71,7% mu 2025.

Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire y’abayobozi bakunze kwemera amakosa bagasaba imbabazi, ariko bakongera kuyasubiramo, avuga ko bidakwiye kuba ihame mu mikorere. Yibajije impamvu umuntu yakomeza gukora amakosa amwe inshuro nyinshi kandi azi neza inshingano ze.

Yagize ati abantu bagomba kureba niba ikibazo kiri mu mitekerereze cyangwa mu mikorere yabo, kuko bigaragara ko hari aho ibintu bidakorwa uko bikwiye nubwo abenshi baba basobanukiwe inshingano zabo.

Yanenze kandi uburyo imishinga imwe n’imwe itegurwa cyangwa ishyirwa mu bikorwa idahujwe neza n’ibigamijwe, agaragaza ko kudahuza igenamigambi n’ibikorwa bituma ibyitezwe bitagerwaho cyangwa bikagerwaho mu buryo buhenze.

Yatanze urugero ku mushinga wo mu Ntara y’Iburasirazuba wagombaga gufasha mu kuhira imyaka no kugeza amazi ku baturage, aho byagaragaye ko hakozwe igice kimwe gusa, ikindi kiribagirana. Ibi byatumye yibaza impamvu abayobozi batakorana ngo bagere ku ntego imwe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yemeye ko habayeho kutanoza imikoranire, avuga ko bagiye kongera gushyira imbaraga mu kuganira no gufatanya, ndetse bakita no ku bitekerezo by’abaturage mu mishinga ibareba.

Perezida Kagame yashimangiye ko igihe kigeze ngo imikorere ihinduke, aho abayobozi batagomba guhora basubiramo amakosa no gusaba imbabazi gusa, ahubwo bagomba kwibuka inshingano zabo no gukorana n’abandi mu buryo bufatika kugira ngo ibibazo bikemuke burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger