AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa ASECNA mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Prosper Zo’o Minto’o, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano n’iyoborwa ry’ingendo z’indege (ASECNA).

Zo’o Minto’o ari mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiswe Aviation Africa Summit and Exhibition 2025 iteganyijwe kubera i Kigali ku itariki ya 4–5 Nzeri. Iyo nama izabera ubukombe kuko ihuza abayobozi mu nzego za leta, ibigo by’indege za gisivile, abashinzwe iby’ibibuga by’indege ndetse n’inganda zikora indege n’ibikoresho byazo, hagamijwe gusangira ubunararibonye ku mbogamizi n’amahirwe ari mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika.

ASECNA ifitanye umubano w’imikoranire n’u Rwanda. Mu mwaka wa 2023, impande zombi zasinyanye amasezerano afasha u Rwanda kubona serivisi zo kuyobora no gucunga indege zigenda mu kirere cy’ibihugu bya Afurika. Ku itariki ya 1 Mutarama 2024, u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’iri shirahamwe.

Uyu muryango ubarizwamo ibihugu byinshi byo ku mugabane birimo Bénin, Burkina Faso, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Congo-Brazzaville, Côte d’Ivoire, Gabon, Guinée Bissau, Guinée Equatoriale, Madagascar, Mali, Mauritanie, Niger, Sénégal, Tchad, Togo, Comores ndetse n’u Bufaransa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger