Perezida Kagame yakiriye Jean Todt, Michelle Yeoh na Mathieu Flamini mu Rwanda
Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Jean Todt, ari kumwe n’umugore we Michelle Yeoh, uzwi cyane mu gukina filimi.
Amakuru y’ibi biganiro byaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025. Jean Todt, wamenyekanye nk’umufaransa wabaye mu ruhando rw’amasiganwa y’imodoka ndetse akaba yarabaye Umuyobozi wa Federasiyo Mpuzamahanga y’Imodoka (FIA), ni umugabo wa Michelle Yeoh.
Michelle Yeoh ukomoka muri Maleziya, wamamaye mu ruhando rwa sinema mpuzamahanga, yasize umwana w’ingagi izina Rwogere mu birori bya Kwita Izina. Ku wa 2 Nzeri 2025, mbere y’ibi birori, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa ko yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimye urugendo rwe mu Rwanda n’uburyo yakiriwe.
Uyu mukinnyi w’icyamamare yabaye ikirangirire cyane muri filimi “Everything Everywhere All at Once” yamuhesheje igihembo cya Oscar mu 2023 nk’umukinnyi mwiza w’umugore. Yagaragaye kandi mu yindi myinshi irimo Crouching Tiger, Hidden Dragon, Crazy Rich Asians n’izindi.
Perezida Kagame yanahuye na Mathieu Flamini, wahoze akinira Arsenal FC, ubu akaba ari umwe mu bashinze GFBiochemicals, sosiyete ikora ubushakashatsi mu by’ubumenyi bw’ibinyabutabire bigamije kurengera ibidukikije. Flamini na we yari mu Rwanda yitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, aho yahaye izina Rubuga umwe mu bana b’ingagi.