AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye Jack Ma na Jerry Yang, baganira ku bufatanye mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Jack Ma, washinze kompanyi mpuzamahanga ya Alibaba Group, hamwe na Jerry Yang, umwe mu bashinze Yahoo, bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu byerekeye kwihangira imirimo, ikoranabuhanga no guhanga ibishya, by’umwihariko ku rubyiruko rw’u Rwanda n’urwo ku mugabane wa Afurika.

Ibi biganiro byabereye mu Rwanda, mu gihe Jack Ma na Jerry Yang bari bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo by’irushanwa rya Africa’s Business Heroes (ABH), rihuza ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mishya kandi ifite icyerekezo ku rwego rwa Afurika. Uyu mwaka, iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya karindwi kuva ryatangira.

Mu biganiro byabo, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere iterambere rishingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ashimangira ko kwihangira imirimo ari inkingi ikomeye mu guhanga imirimo mishya, guteza imbere ubukungu no gufasha urubyiruko kwigira.

Jack Ma na Jerry Yang bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo bifasha abikorera, bagaragaza ko Africa’s Business Heroes igamije gushyigikira no gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika, binyuze mu bumenyi, inama z’ubucuruzi ndetse n’inkunga y’amafaranga.

Irushanwa rya Africa’s Business Heroes ryitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itanga icyizere mu nzego zitandukanye z’ubukungu, aho ba rwiyemezamirimo icumi ba mbere bahabwa inkunga igera kuri miliyoni 1.5 z’amadolari ya Amerika, igabanywa hagendewe ku myanya bagize. Iyi nkunga igamije kubafasha kwagura imishinga yabo no gutanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’ibihugu byabo.

Iki gikorwa kiri mu murongo wo gushyigikira icyerekezo cyo kubaka Afurika ifite ubukungu bushingiye ku udushya, kwihangira imirimo no gukoresha neza amahirwe atangwa n’ikoranabuhanga, u Rwanda rukaba rukomeje kugaragara nk’igihugu cyakira kandi kigashyigikira ibikorwa nk’ibi ku rwego mpuzamahanga.

Inkuru ya MUKIZA Isaac

Twitter
WhatsApp
FbMessenger