AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagiriye uruzindukonmu Bufaransa(Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Bufaransa, yahuye na mugenzi we w’iki Gihugu, Emmanuel Macron bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zirimo izirebana n’imikoranire y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa i Paris.

Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubukika y’u Rwanda bwatambutse, bugira buti “Muri iki gitondo, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron bagirana ibiganiro ku bibazo by’Isi ndetse no ku bufatanye bubyara inyungu hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.”

Hari hashize umwaka Perezida Kagame n’ubundi agiriye uruzinduko muri iki Gihugu cy’u Bufaransa, aho yaherukagayo muri Kamena 2024, ubwo yari yitabiriye Inama yigaga ku bijyanye n’inkingo no guhanga udushya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger