AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yageze muri Cote D’Ivoire mu nama yitabiriwe n’abarenga 2000

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2024, yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum).

Ni inama yitabiriwe n’abasaga 2000 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, n’abayobozi mu nzego za Politiki baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye ku Isi muri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yifatanyije na Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nama.

Nyuma y’uyu muhango, Perezida Kagame aritabira ikiganiro cyihariye gihuza Abakuru b’Ibihugu, aho baganira ku mahame, imikorere n’abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora Isi irimo gutera imbere.

Baraza kugaruka ahanini ku mpamvu ikiragano cy’ahazaza cy’abayobozi cyiteguye kwakira isi nshya muri iki gihe imiterere ya politiki yerekeza kumpinduramatwara nshya, izasiga Leta z’Afurika nyinshi zidafite ububasha bwo kuyibamo.

Abakuru b’Ibihugu bagaragaje uko abayobozi b’igihe kiri imbere biteguye guhangana n’Isi irimo impunduka zitandukanye, mu gihe imibanire mpuzamahanga igenda ishingira cyane ku nyungu zifatika, bigatuma ibihugu byinshi bya Afurika bigira aho imbogamizi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka kuri iyo nama igira iti: “Afurika mu Isi Ishingiye ku Mibanire Ibarirwamo Inyungu: Ese Amasezerano Mashya Hagati ya Leta n’Abikorera Ashobora Kugeza Afurika ku Ntsinzi?”

Iyi nama y’iminsi ibiri yibanda ku ruhare rukomeye rw’abikorera mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Byatangajwe kandi ko inama ya Africa CEO Forum y’umwaka utaha izabera mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger