Perezida Kagame yageneye ubutumwa bukomeye abahawe inshingano muri Guverinoma
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiriye guhora basabiriza cyangwa ngo bahore bahatirwa gukora ibikwiriye, agaragaza ko icy’ingenzi ari uguhabwa ubumenyi n’uburere, bakabikoresha mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Yabigarutseho nyuma yo kwakira indahiro za Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva n’abandi bagize guverinoma nshya mu muhango wabaye ku wa 25 Nyakanga 2025.
Yavuze ko ako Abanyafurika bakwiriye kwishakamo ibisubizo aho guhora bateze amaboko.
Ati “Dufite inshingano. Kuki tutabyanga. Kuki mubura kubyamagana cyangwa ngo mugaragaze ibibazo mugomba kugaragaza haba kuri mwe bwa mbere no ku bw’abandi? Ntabwo ngomba gutongana na we ngo kuko umpa amasomo, ntinenze ubwanjye ku kuba mbyumva nkagendera ku byo umbwira.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo abantu bumva ko bagiye gukora ibikwiriye kubera ko hari abandi babibategetse, nyamara atari byo.
Ati “Banyarwanda, namwe Banyafurika mushobora kuba mufite ibibazo, byo kwemera ibyo mukabikora imyaka n’imyaka. Ibyo bigaragaza uburyo mushyira mu bikorwa inshingano zanyu. Ni nk’aho muzikorera abandi batari mwe n’abaturage banyu.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko muri iyi Si imaze gutera imbere abantu badakwiriye kurwana n’ibintu byose buri munsi, ahubwo bahitamo intambara barwana.
Ati “Ugomba guhitamo icyo urwanira, hari intambara ugomba kurwana, keretse udafite intego, udafite impamvu ishingiye ku nshingano ufite n’icyo wowe ubwawe wigomwa.”
Yavuze ko imyumvire igomba guhinduka, agaragaza ko Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bagomba kuba abo bari bo mu myaka 100 cyangwa 50 ishize.
Ati “Iyo ndebye iyi guverinoma n’izabanje cyane n’iheruka, ndakeka ari njye ukuze muri guverinoma, abandi mufite mu myaka 30, 40. Hari impamvu yabyo, yo kuvuga ngo mwe abakiri bato, muzaba muri iyi Si nk’uko twe abakuru twayikuriyemo ntiduhindure byinshi byari ngombwa?”
“Ntabwo mushobora kubibona mwe ubwanyu, abantu mwize, mwagenze amahanga, muzi amateka y’aho muvuye, muzi ibi byose ndi kuvuga, hanyuma mukitwara nk’aho ntacyabaye?”
Perezida Kagame kandi yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwigenzura, bakiyizera ndetse bakamenya ko bagomba kugira icyo bakora na cyane ko bafite ubushobozi bwo kurwana intambara bahisemo bifashishije ibitekerezo, indangagaciro n’ibindi.
Ati “Mufite byose kugira ngo murwane izo ntambara. Ese mukeneye iki? Ni uwuhe muti mushaka? Nyuma mugomba kwinenga, ariko mukamenya n’icyo mwinengera. Ntabwo mugomba guhora musabiriza buri munsi, kuba umuntu uhora ubwirizwa icyo gukora buri munsi. Ntabwo mubona ko bidakwiriye?”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko guha ababyiruka uburere ari kimwe ariko uko babukoresha bikaba ikindi. Yerekanye ko uburere butangwa kugira ngo bukoreshwe ibyiza, yibutsa ko nta muntu waremye undi kuko ibintu ari magirirane.
Ati “Ntabwo ari ukubivuga gusa dukwiriye no kubishingiraho ibikorwa dukora hanyuma tukabona ibivuye muri ibyo bikorwa.”
Ku wa 23 Nyakanga 2025 ni bwo Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.