AmakuruPolitiki

Perezida Donald Trump yavuze ko umuyobozi w’ikirenga mushya wa Iran ari umutinganyi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko afite amakuru yizewe ko Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, Mojtaba Khamenei aryamana n’abo bahuje ibitsina.

Trump yavuze ko aya makuru yayahawe n’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, CIA.

Abajijwe na Fox News niba ibyo CIA yamubwiye kuri Mojtaba Khamenei yarabanje kubigenzura, Trump yavuze ko ari inkuru izwi n’abandi bantu benshi, ndetse ashimangira ko kuba uyu mugabo aryamana n’abo bahuje ibitsina bitamushyira mu mwanya mwiza wo kuyobora Iran.

Ati “Yego barabivuze (CIA), ariko sinzi niba ari na bo bonyine babivuze. Ntekereza ko abantu benshi babizi, ibintu bimushyira (Khamenei) mu mwanya mubi by’umwihariko muri kiriya gihugu.”

Amakuru y’uko Mojtaba Khamenei aryamana n’abo bahuje igitsina yatangiye gusakara bwa mbere mu kwezi gushize binyuze mu kinyamakuru ‘New York Post’. Cyavuze ko uyu mugabo afitanye umubano wihariye n’umwarimu we wo mu bwana.

Aya makuru yatijwe umurindi n’andi yatangajwe na CBS News avuga ko mbere yo gupfa kwa Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yari ifite impungenge kuri uyu muhungu we wamusimbuye bitewe n’ikibazo gikomeye yari afite muri kamere ye, gusa iki kibazo nticyatangajwe.

Mojtaba Khamenei yagiye ku butegetsi asimbuye se wishwe n’ibitero Amerika yagabye kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger