AmakuruPolitiki

Perezida Donald Trump yarakajwe n’impinduka zakozwe n’urugana “Jaguar”

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America Donald Trump yikomye uruganda rukora imodoka Jaguar Land Rover [JLR] nyuma y’uko rutangaje impinduka zikomeye mu buyobozi bwarwo, rugatangiza ubukangurambaga bushya bwo kwiyamamaza, no guhindura icyerekezo cy’ubucuruzi bwarwo ku isoko ry’imodoka.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko Jaguar iri “mu kavuyo gakomeye. Itazi ibyo irimo kandi iri mu bihombo” nyuma y’uko Adrian Mardell wari Umuyobozi Mukuru wayo, atangaje ko yeguye.

Yise kandi ubukangurambaga bwayo “Ubuswa bukomeye.”

Ibi bije mu gihe JLR yari imaze gutangaza ko PB Balaji, usanzwe ari umuyobozi ushinzwe imari muri Tata Motors, ari we uzaba umuyobozi mukuru wayo mu Ugushyingo 2025.

Azaba ari we Muhinde wa mbere uyoboye uru ruganda rwo mu Bwongereza.

Mu minsi ishize Jaguar yafashe icyemezo cyo guhindura ikirango cyayo, ibitaravuzweho rumwe na benshi. Ikindi ni uko yafashe gahunda yo gushyira imbaraga mu gukora imodoka z’amashanyarazi guhera mu 2026.

Iyi sosiyete kandi mu buryo butamenyerewe yashyize hanze amashusho yo kwiyamamaza, agaragaramo abanyamideli bambaye imyambaro y’amabara yerurutse, bari ahameze nko mu butayu bufite ibara ry’umuhemba.

Ikitaravuzweho rumwe ni uko muri ayo mashusho hatagaragayemo ikirango cyayo, aho benshi bashingiye bavuga ko yatakaje umwimerere wayo.

Trump ati “Ni nde washaka kugura Jaguar nyuma yo kureba aya mashusho y’amafuti yo kwamamaza.”

Ku rundi ruhande JLR kandi iri mu bibazo by’ingaruka z’imisoro muri Amerika, mu gihe mu Bwongereza ho igiye kugabanya abakozi 500.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger