AmakuruUbukungu

Pariki y’Akagera yinjije miliyari 7,2 Frw mu 2025, yiyongera ku 5,4%

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihigu y’Akagera bwatangaje ko mu mwaka wa 2025 iyi pariki yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 5,06 z’amadolari ya Amerika) avuye mu bikorwa by’ubucuruzi, bikaba bingana n’izamuka rya 5,4% ugereranyije n’umwaka wa 2024.

Mu mwaka wose, Pariki y’Akagera yakiriye abayisura 59 538, muri bigaragaza izamuka rya 8% ku mubare w’abayisura ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024.

Abanyarwanda bangana na 47% by’abasuye, abaturutse mu mahanga na bo bangana na 47%, mu gihe abanyamahanga batuye mu Rwanda bangana na 6%.

Kubera iyi ntambwe, Pariki y’Akagera yabaye pariki ya mbere icungwa n’Umuryango nyafurika ushinzwe Pariki (African Parks Network) ibasha kwihaza mu mikorere yayo, bigaragaza umuhate w’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.

Pariki y’Akagera mu hantu 25 heza ku Isi ho gusurwa Mu 2025, ikinyamakuru National Geographic cyashyize Akagera ku rutonde rw’ahantu 25 heza ku Isi hagomba gusurwa mu 2026. Ibi byabaye intambwe ikomeye ku bukerarugendo bw’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Pariki bwavuze ko ibyo bidashingiye gusa ku bwiza bw’ahantu n’inyamaswa zihaboneka, ahubwo rinashimangira ku myaka irenga icumi ishize yo kongera gusana no kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima byagezweho binyuze mu bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na African Parks, bwatumye Pariki y’Akagera yongera kuba pariki ibamo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi (Big Five).

Inkura 70 z’umweru zimuriwe muri Pariki y’Akagera
Mu 2025 habaye igikorwa cy’amateka cyo kwimura inkura 70 zo mu bwoko bw’iz’umweru zo mu Majyepfo y’Isi ( southern white rhino) zivanywe muri Afurika y’Epfo zijyanwa muri Pariki y’Akagera.

Muri Kamena 2025, African Parks ku bufatanye na RDB, binyuze muri gahunda yo ku bungabunga inkura ( Rhino Rewild Initiative), bimuriye izi nkura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu gikorwa cyabaye kinini kurusha ibindi byigeze bikorwa ku rwego rwambukiranya imipaka

Pariki y’Igihugu y’Akagera ivuga ko amakuru meza ahari ari uko zimwe muri izo nkura zatangiye kubyara, bigaragaza ko zaguwe neza mu buzima bushya. Ibi byiyongera ku kongera kugarura inkura byabaye mu 2021, bishimangira ubuyobozi buhamye bw’u Rwanda mu micungire myiza y’ahantu harinzwe no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga ibidukikije.

Ifungurwa rya Wilderness Magashi Peninsula Mu Ukuboza 2025, sosiyete y’ubukerarugendo Wilderness yaguriye ibikorwa byayo muri Pariki y’Akagera ifungura Wilderness Magashi Peninsula, icumbi ryihariye ryubatse ku kirwa (peninsula) cyitegeye Ikiyaga cya Rwanyakizinga mu Karere ka Kayonza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger