PAC yashinje Akarere ka Gisagara ibyaha bingana n’arenga miliyari 2 z’Amafaranga y’u Rwanda
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikira imikoreshereze y’Umutungo n’imari bya Leta (PAC) banenze Akarere ka Gisagara kuba karatanze amasoko afite agaciro k’asaga miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Babigarutseho kuri uyu wa kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nyakanga 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga, ubwo ako Karere, kisobanuraga kuri ayo masokosa y’imicungire mibi y’umutunga wa Leta yagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2024/2024.
Depite Uwumuremyi Marie Claire yarondoye ayo amakosa agira ati: “Bananiwe gutanga raporo y’amasoko 14 yatanzwe yari afite agaciro k’arenze miliyoni 920 Frw, yatanzwe inyuma ya sisitemu y’ikoranabunga itangirwamo amasoko.
Hari ukwishyura ba rwiyemezamirimo badafite ibimenyetso byerekana ko ari bo bakoresheje […] aho amasoko 6 y’agaciro k’asaga miliyari 1 na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda atangiwe ibimenyetso.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwavuze ko icyo kibazo cyo gutanga raporo ntizishyirwa muri sisitemu cyabayeho koko ariko bwiyemeje kugikosora ko ubutaka butazagaruka kwitaba PAC kubera ayo makosa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara, Uwamaro Carine, yagize ati: “Ni byo koko turabizi ndetse twanabiganiriyeho n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, raporo zaratanzwe zitangirwa hanze ya sisitemu bitewe n’ikibazo cya sisitemu, turabizeza ko ubutaka tuzabyubahiriza iki kibazo ntikizongere kugaragara.
PAC yabajije impamvu haba izo mbogamizi ariko ntibasabe ubufasha, Uwamaro asubiza ko babusabye ariko batahise babuhabwa.
Ati: “Mu Mirenge barabivuguruye ku buryo hatazongera kubamo ibibazo muri sisitemu no mu mashuri byarakemutse turabizeza ko bitazongera.”
Iyo raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yarekanyeko Akarere ka Gisagara, kabonye amanota 73% mu gushyira mu bikorwa inama z’uwo Mugenzuzi, kakaba kijeje ko ubutaha kazagira amanota 80%.

