Ousmane Dembélé ubu ayoboye abandi bakinnyi barushaho bose ku Isi
Ousmane Dembélé ukina nka ataha izamu.muriParis Saint-Germain n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris hatangiwe ibihembo byari bikurikiwe n’abarenga miliyoni 400 ku Isi, bitangwa na France Football bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.
Umuhanzi ukomoka muri Canada, Charlotte Cardin, yasusurukije abitabiriye ibirori byo gutanga Ballon D’Or biganjemo abayobozi b’amakipe akomeye, abatoza, abakinnyi ndetse n’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru.
Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21. Ni igihembo yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma ya 2024.
Lamine Yamal w’imyaka 18 yabaye inkingi ya mwamba muri FC Barcelone aho yatsinze ibitego 21 atanga imipira 22 ivamo ibindi mu marushanwa yose, bituma iyi kipe yegukana Shampiyona ya Espagne na Copa del Rey.
Victoria López wa FC Barcelone y’Abagore ni we wegukanye iki gihembo mu bagore.
Uyu mukinnyi yahigitswe na Ousmane Dembélé ku gihembo kiruta ibindi cya Ballon D’Or 2025.
Dembélé yafashije Paris Saint-Germain mu mwaka ushize w’imikino wa 2024, afasha iyi kipe kweguka irushanwa rya UEFA Champions League mu mateka yayo. Yegukanye Shampiyona y’u Bufaransa, Igikombe cy’Igihugu cya French Cup, n’Igikombe kiruta ibindi cya French Super Cup.
Ibi byose yabikoze atsinda ibitego 37 anatanga imipira 17 ivamo ibindi mu mikino 59 yakinnye.
Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelone ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore. Uyu mwanya yawuhigitseho Mariona Caldentey wa Arsenal, yegukana iki gihembo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Ni ibihembo bashyikirijwe na Andrés Iniesta wacyegukanye mu 2011 na 2013, na Ronaldinho wacyegukanye mu 2005.
Rutahizamu wa Arsenal Viktor Gyökeres na Ewa Pajor wa FC Barcelone y’abagore, bahawe igihembo kizwi nka Gerd Müller Trophy gihabwa uwatsinze ibitego byinshi.
Umuryango Xana Foundation wo muri Espagne wita ku bana bafite uburwayi butandukanye binyuze mu bukangurambaga ukorera ku mikino itandukanye, ni wo wahawe Igihembo cya Socrates Award ubikesha ibikorwa by’ubumuntu ukora.
Umunyezamu wa Manchester City n’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani, Gianluigi Donnarumma yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza. Mu bagore cyatwawe n’Umwongereza Hannah Hampton wa Chelsea n’Ikipe y’u Bwongereza.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Luis Enrique wa Paris Saint-Germain mu bagabo, ndetse Sarina Wiegman utoza Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza agihabwa mu bagore.
Paris Saint-Germain yatowe nk’Ikipe Nziza y’Umwaka mu Bagabo, mu gihe Arsenal yo mu Bwongereza ari yo yahize andi makipe mu Bagore.
Ibirori byo gutanga Ballon d’Or byayobowe n’Umuholandi, Ruud Gullit wegukanye iki gihembo mu 1987, afatanyije n’umunyamakuru wo mu Bwongereza, Kate Scott.