AmakuruImyidagaduro

Omah Lay agaragaza impungenge ku igabanuka rya Afrobeat mu Burengerazuba bw’Isi, asohora album nshya ‘Clarity of Mind’

Umuhanzi Omah Stanley Didia, uzwi nka Omah Lay, yatangaje ko injyana ya Afrobeat iri gukendera mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Yabigarutseho ubwo yari muri “Lagos Warehouse Session” yumvishirijemo abafana be album yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2-3 Mata 2026.

Yavuze ko uburyo iyi njyana yakiranwaga yombi muri ibi bihugu bwatangiye kugenda bugabanuka.

Ati “Hakurya y’amazi magari, Afrobeat iri guhanantuka. Abahanzi bacu bari gukora bihambaye ariko imiziki ya Afrobeat mwari muzi muri za 2020 na 2024 si yo dufite ubu”.

Omah Lay yagaragaje ko amaze igihe yigira ku bageze ku gasongero mu muziki bo mu bindi bihugu akanashakisha uburyo bwose bwatuma umuziki wo mjuri Nigeria uzanzamuka dore ko iyi njyana ari na ho ifite imizi.

Yanavuze ko umuziki we ugiye gutuma bagenzi be bongera ireme ry’ubuhanzi bwabo bityo bikagarura isura nziza ya Afrobeat ku ruhando mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, uyu muhanzi yanashyize hanze album ye ya kabiri, “Clarity of Mind”, kuri Apple Music.

Iyi ije nyuma y’iya mbere yitwa “Boy Alone” yo muri 2022 na Extended Play (EP) ebyiri, ” Get Layd” na “What Have We Done” zombi zo muri 2020.

Ni album igizwe n’indirimbo 12 zose hamwe zifite iminota 33. Yahise yiganza iba iya mbere kuri uru rubuga nyuma y’amasaha make isohotse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger