Nyuma y’ubusabe bwa Tshisekwdi kuri Perezida Kagame, Min.Nduhungirehe yatanze igisubizo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi, kwemera ko ikibazo cya AFC/M23 kiri mu nshingano ze, aho gusaba Perezida Paul Kagame gutegeka uyu mutwe guhagarika imirwano.
Ku wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025 ubwo Tshisekedi yari i Bruxelles mu Bubiligi mu nama ya Global Gateway Forum, yumvikanye avuga ko we na Perezida Kagame, aribo bafite ubushobozi bwo guhagarika intambara imaze igihe mu Burasirazuba bw’igihugu cye, ndetse amusaba gutegeka AFC/M23 guhagarika imirwano.
Ati “Nifashishije iyi nama nguha ikiganza cyanjye Bwana Perezida, kugira ngo tugere ku mahoro. Uyu munsi, ni twebwe gusa twashobora guhagarika ubu bushyamirane. Kandi bisaba ko mutegeka ingabo za M23 zifashwa n’igihugu cyanyu, guhagarika imirwano yatwaye ubuzima bwa benshi. Igihe ni iki ngo tuyihagarike, twibande ku mahoro n’iterambere.”
Ibyatangajwe na Tshisekedi byamaganiwe kure n’u Rwanda, rumwibutsa ko ikibazo cy’intambara ya AFC/M23 kiri mu biganza bwe, kandi afite inshingano zo kugikemura kuko ari icy’Abanye-Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025, yabwiye RBA ko iyi mitwarire ya Tshisekedi ari ikinamico ya politike.
Ati “Aha rwose Tshisekedi aho gukomeza gukina iyo kinamico yagombye kwicara mbere na mbere akabanza gusoma amasezerano yashyizweho umukono maze akayashyira mu bikorwa. Hari amasezerano ya Washington avuga ku kibazo cya FDLR, kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ibyo byanaganiriweho ejo bundi i Washington, twemeranya ko ku wa 1 Ukwakira ariyo tariki yo gutangira iyo gahunda y’iminsi 90.”
Yavuze ko ikibazo cya AFC/M23 kigomba gukemuka binyuze mu biganiro bya Doha uyu mutwe uhuriramo na Leta ya RDC.
Ati “Ku rundi ruhande hari ibiganiro bya Doha aho niho AFC/M23 yicaye, ikaba yicaranye na Guverinoma ya Congo mu kaganira, aho niho bazarebera impamvu muzi y’ikibazo kiri i Burasirazuba bwa Congo hagati y’Abanye-Congo kugira ngo barebe uko bagikemura, hanyuma bashake umuti urambye. Ni ukuvuga ko ibibazo byose bireba uyu mutwe wa M23 bigomba kuganirwaho i Doha.”
Ku bijyanye n’amagambo ya Tshisekedi yo gusaba Perezida Kagame gutegeka AFC/M23 guhagarika imirwano, Nduhungirehe yagize ati “Ntabwo rero Perezida Tshisekedi agomba kuza i Bruxelles akavangavanga ibintu, akabwira Perezida Kagame ngo abwire M23 ngo ivane ingabo zayo, ibyo ni ugushaka kuyobya rubanda, rero yicare ashyire mu bikorwa amasezerano ya Washington anihutishe amasezerano ya Doha kuko ni nawe uyadindiza aho hari ibintu bigaragara atemera no gukora.”
Minisitiri Nduhungirehe atangaje ibi nyuma y’iminsi mike, Umuyobozi wungirije w’ihuriro rya AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, Bertrand Bisimwa, abwiye Tshisekedi ko Perezida Paul Kagame ntaho ahuriye n’iri huriro ku buryo yaritegeka icyo rigomba gukora.
Bisimwa yatangaje ko ubwiyunge Tshisekedi yasabye Perezida Kagame bureba RDC n’u Rwanda, aho kureba AFC/M23 bityo ko Perezida wa RDC akwiye no kwiyunga n’iri huriro ahereye ku kubahiriza ibyo yarisezeranyije.
Yagize ati “Ubwiyunge Tshisekedi yasabye Perezida Kagame bureba ibihugu byombi, ariko ntibutureba. Natwe dutegereje ubwo azasaba AFC/M23, ahereye ku kubahiriza isezerano yaduhaye. Aho ni ho byose byatangiriye. Ntabwo umuntu akwiye kuvuga ku kiganza mu gihe ntacyo yubahiriza.”
Mu Ugushyingo 2021, nibwo abarwanyi ba M23 bongeye gufata intwaro nyuma y’aho Tshisekedi yanze ubwumvikane bagiranye mu biganiro byamaze amezi 14 bibera i Kinshasa.
