AmakuruPolitiki

Nyamagabe: Abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside batangije amahugurwa yo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa

Uyu munsi kuwa 22 Ukwakira 2025, mu Igororero rya Nyamagabe hatangijwe amahugurwa agamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, yateguriwe abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hafi kurangiza ibihano byabo.

Aya mahugurwa afite intego yo gutegura abo bagororwa kongera kwisanga mu muryango nyarwanda, kubana neza n’abandi, no kubafasha gukunda Igihugu cyabo, kurwanya isubiracyaha no guharanira ubumwe n’ubudaheranwa.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagororwa 223, barimo abagabo 173 n’abagore 50, azasozwa ku wa 14 Ugushyingo 2025.

Atangiza aya mahugurwa, Alice Kayumba Uwera, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa (MINUBUMWE), yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kwirinda kuba intandaro y’ibishobora gusenya ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ahubwo bakagira uruhare mu kubwubaka no kubusigasira.

Yabasabye kandi gukurikira neza inyigisho bazahabwa, zizabafasha gusobanukirwa amateka y’Igihugu cy’u Rwanda, kumva ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ku buzima bwabo, ku miryango yabo, ku barokotse Jenoside ndetse n’ingaruka ku gihugu muri rusange.

Yagize ati:“Izi nyigisho zizabafasha kumenya neza uruhare rwanyu mu kongera kubana neza n’abandi, kwirinda amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no guharanira kuba Abanyarwanda bubaka Igihugu cyabo mu mahoro n’urukundo.”

Madamu Kayumba yashimiye abafatanyabikorwa ba MINUBUMWE, barimo Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (Rwanda Correctional Service – RCS) n’imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, ifite ibikorwa bigamije gusubiza abagororwa mu buzima busanzwe no kwimakaza imibanire myiza.

Yavuze ko izi nyigisho zituma abarangije ibihano babasha kurenga ipfunwe baterwa n’ibyaha bakoze, gusaba imbabazi, gutanga amakuru ku hakiri imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro, no kwirinda isubiracyaha.

Aya mahugurwa ni umwe mu bikorwa bya Leta y’u Rwanda bigamije guteza imbere ubumwe, ubudaheranwa n’ubwiyunge nyabwo, by’umwihariko mu gufasha abigeze gukora ibyaha bya Jenoside kwiyunga n’Igihugu no kubaho mu bumwe n’abandi Banyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger