AmakuruUtuntu Nutundi

Nyabihu: Umureti warikoroje utuma TWIZERIMANA agerageza kwiyahura

Twizerimana Jean de Dieu w’imyaka 22 wo mu Karere ka Nyabihu arembeye kwa muganga, nyuma y’uko agerageje kwiyahura bitewe n’umujinya bikekwa ko wakuruwe n’uko iwabo banze kumutekera umureti n’ibirayi byo mu mavuta bizwi nk’ibya mucoma.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Nyarutembe ho mu Mudugudu wa Kirebe, ku wa Gatandatu, tariki 11 Mata 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Ndayisenga Simon yahamirije IGIHE aya makuru.

Ati “Nibyo koko Twizerimana wari umaze iminsi mu mujyi wa Kigali, twahawe amakuru ko yanze kurya mu rugo iwabo, keretse bamutekeye umureti n’ibirayi byo mu mavuta bita ‘mucoma’. Nubwo nta wabihamya ko ari byo byatumye agerageza kwiyahura, akoresheje igitenge cyaje guhambuka yikubita hasi abo mu muryango we bahita bamwihutana kwa muganga.”

Yakomeje avuga ko “aracyari ku kigo nderabuzima, dutegereje ko yoroherwa tukamubaza neza nimba nta kindi yapfuye n’abo mu muryango we, kuko umureti n’ibirayi byo mu mavuta tutumva ukuntu byatuma umuntu yiyahura.”

Gitifu Ndayisenga yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane ashobora gutuma umuntu agera ubwo yiyambura ubuzima, abasaba ko aho byananiranye bajya begera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.

Ubwo twakoraga inkuru Twizerimana yari akirembeye ku kigo nderabuzima cya Nyakigezi, aho arimo kwitabwaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger