Niyukuri Dieudone wamenyekanye kuri YouTube nka Rabi hamwe n’abandi 3 batawe muri yombi na leta y’u Burundi
Urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR) mu mpera z’ukwezi gushize rwataye muri yombi Umunyarwanda n’Abarundi batatu bari bavuye mu Rwanda.
Muri aba Barundi harimo Dieudonné Niyukuri wamenyekanye ku miyoboro itandukanye ya YouTube nka Rabin, asesengura ibibazo biri mu Burundi, cyane cyane ubutumwa ingabo z’igihugu cyabo zirimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mbere yo kwimukira mu Rwanda mu 2024, Niyukuri yabaga muri Mozambique kuva mu 2015, aho yari yarahunze imvururu zatewe no kuba Pierre Nkurunziza yarashakaga kuyobora manda ya gatatu.
Yafashwe tariki ya 28 Kanama 2025, biturutse ku kagambane k’inshuti magara ye yabaga muri Zambia yitwa Alexis Hajayandi. Hajayandi yiyita umuvugabutumwa ariko andi makuru ahamya ko ari maneko ukorera SNR.
Hari amakuru avuga ko Hajayandi yavuye muri Zambia mu mezi ashize, ajya gucumbika igihe kirekire mu rugo Niyukuri yabagamo mu Rwanda yitwaje ko bari inshuti.
Nyuma yo gushukwa na Hajayandi, Niyukuri yavuye mu Rwanda uwo munsi, ari kumwe n’Umunyarwanda witwa Ribwirumutima Fabrice, binjirira mu yahoze ari intara ya Kirundo yegereye uturere turimo Bugesera.
Mu Kirundo bahahuriye n’abandi Barundi babiri na bo bari bavuye mu Rwanda ariko binjiriye ku mupaka wa Kobero uhuza u Burundi na Tanzania; Eloi Nkurunziza na Venant Ndikumana.
Ubwo Niyukuri na bagenzi be batatu bari bageze mu mujyi wa Kirundo, bafashwe n’abakozi ba SNR, imodoka ya Jeep na Toyota Voxy barimo na zo zirafatwa.
SNR yafatiye mu ntara ya Gitega undi Murundi witwa Bonaventure Nkuriyingoma, ikeka ko yari afitanye gahunda n’abafatiwe mu mujyi wa Kirundo.
Icyo Niyukuri na bagenzi be bafungiwe ntikizwi. Gusa akenshi iyo SNR ifashe abantu baturutse mu Rwanda, ibashinja gushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi.