Ngororero: Ivugururwa ry’Ikigonderabuzima cya Nyange ryateye akanyamuneza ku bacyivurizamo
Abaturage bivuriza ju ivuriro rya Nyange mu Karere ka Ngororero barishimira ivugururwa ry’Ikigo Nderabuzima cya Nyange, bavuga ko ryazanye impinduka zikomeye mu buryo bahabwa serivisi z’ubuvuzi.
Ibi byagaragaye mu gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Ngororero cyo gusura ibikorwa by’iterambere byagezweho, aho ku ikubitiro abanyamakuru basuye iki kigo nderabuzima giherereye mu Murenge wa Nyange.
Abasuye iki kigo bakiriwe na Mukeshimana Christine, umubyaza akaba n’umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Nyange, wabasobanuriye uko cyakoraga mbere y’uko kivugururwa ndetse n’impinduka zigaragara nyuma y’ikorwa ry’ivugurura.
Mukeshimana yavuze ko mbere iki kigo cyari gifite ibibazo byinshi birimo inyubako nke kandi zishaje, ndetse n’isuku itari ihagije, ibintu byatumaga hari n’abarwayi batacyitabira.
Yagize ati:“Mbere y’uko iki kigo kivugururwa, aho twakoreraga hari habi cyane. Inyubako zari nke kandi zisa nabi, hakagaragara umwanda ku buryo hari n’abarwayi batifuzaga kuza kwivuriza hano.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’ikorwa ry’ivugurura ryakozwe na Leta, ryatwaye amafaranga arenga miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda, hubatswe inyubako nshya hanongerwa n’ibikoresho bigezweho bifasha mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Yagaragaje ko ivugururwa ry’iki kigo ryatumye serivisi ziyongera, ku buryo ubu buri ndwara ifite aho ivurirwa hihariye, ndetse n’abarwayi bajyaga boherezwa kwivuriza ahandi batakijyayo kubera ko ibikoresho byinshi byamaze kuboneka.
Mu rwego rwo koroshya ingendo z’abagana iki kigo, hubatswe kandi umuhanda wa kaburimbo ugera kuri kilometero ebyiri, watwaye hafi miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mukeshimana yanagarutse ku nyungu zindi zirimo kubona imodoka y’ingobyi yihariye (ambulance) ifasha mu gutwara abarwayi barembye.
Ati:“Mbere twitabazaga ambulance ivuye ku bitaro bya Muhororo, yabura tugahamagara iya Kabgayi. Hari igihe zose zaburaga, bigatuma umurwayi ashobora no gupfa kubera kubura uburyo bwo kumugeza kwa muganga vuba.”
Abaturage bacyivurizamo nabo bishimiye iri vugurura. Mushimiyimana Angelique, umwe mu babyeyi wari waje kwipimisha inda, yavuze ko ibikorwa byakozwe byazamuye serivisi z’ubuvuzi ndetse n’imibereho y’abaturage.
Yagize ati:“Twishimiye cyane uburyo Akarere kavuguruye iki kigo nderabuzima. Twabonye inyubako nziza, ibikoresho bishya n’imihanda myiza igana hano. Turasaba ko mushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko tumufata nk’umubyeyi wacu.”
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima buvuga ko bugifite imbogamizi y’abaganga bake ugereranyije n’umubare w’abarwayi bakigana.
Mukeshimana Christine yavuze ko bifuza kongererwa abakozi b’ubuvuzi, by’umwihariko umuganga w’amenyo, kuko nubwo bafite ibikoresho byabugenewe nta muganga ubikoresha uhari.
Ati:“Turashimira ubuyobozi bw’igihugu ku bikorwa bikomeye bwadukoreye, ariko turifuza ko twongerwa abaganga babishoboye, cyane cyane mu bijyanye na serivisi y’amenyo kuko ibikoresho bihari ariko nta muganga uhari.”
Ivugururwa ry’Ikigo Nderabuzima cya Nyange rifatwa nk’intambwe ikomeye mu kunoza serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Ngororero, aho abaturage bavuga ko ryabegereje ubuvuzi kandi rikabagabanyiriza ingendo bakoraga bajya kwivuriza kure.


