AmakuruPolitiki

Ngoma: Umuturage yakoze gereza mu rugo rwe

Mu Karere ka Ngoma, inzego z’umutekano zatangiye ibikorwa byo gushakisha umugabo witwa Nkundumukiza Fiston nyuma yo kumukekaho icyaha cyo gufungira mu rugo rwe mugenzi we bapfa amafaranga.

Inkuru yamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, ubwo inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano zasangaga mu rugo rwa Nkundumukiza, umuturage witwa Niyibizi Célestin w’imyaka 49, uvuka mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, aho yari amaze iminsi ibiri afungiye.

Amakuru avuga ko Nkundumukiza Fiston w’imyaka 30 yamushinje kumwiba amafaranga angana na 570,000 Frw ubwo yamucururizaga inka mu Mujyi wa Kigali, hanyuma akabura burundu. Ku itariki ya 3 Gicurasi 2025, Fiston ngo yagiye kumushakisha iwabo amuzana ku ngufu kuri moto, amusiga mu rugo iwe amwizeza ko azamurekura ari uko amwishyuye ayo mafaranga.

Abaturage baturanye na Nkundumukiza ni bo batangiye gutanga amakuru, bituma inzego z’umutekano zigira icyo zikora. Niyibizi yahise afungurwa, anasabwa kwitabaza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangwe ikirego gikurikiranwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madame Niyonagira Nathalie, yavuze ko kwihanira bitemewe mu mategeko y’u Rwanda. Yagize ati: “Abaturage ntibemerewe kwihanira. Dufite inzego z’ubutabera zishinzwe gukemura amakimbirane. Abafite ikibazo bagomba kujya kuri RIB, bakayigezaho ibimenyetso.”

Kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga, Nkundumukiza Fiston yari atarafatwa kuko yahise aburirwa irengero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger