AmakuruImyidagaduro

Nel Ngabo arateganya igitaramo cyo kwizihiza imyaka irindwi amaze mu muziki

Umuhanzi Rwangabo Byusa Nelson, uzwi ku izina rya Nel Ngabo, yatangaje ko afite umugambi wo gutegura igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza imyaka irindwi amaze mu muziki nyarwanda.

Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo we na Platini bari mu bikorwa byo kumenyekanisha album yabo nshya bise “Vibranium” yamaze kugera ku isoko ry’umuziki.

Nel Ngabo yavuze ko umwaka wa 2026 ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma akishimira urugendo amaze gukora mu muziki, aho amaze gushyira hanze album eshatu ndetse agakorana indirimbo n’abahanzi batandukanye.

Yagize ati “Ndimo gutekereza ku gitaramo cyo kwizihiza imyaka irindwi maze mu muziki ndetse n’album eshatu namaze gukora. Numva ari igihe cyiza cyo kugikora.”

Nubwo afite iki gitekerezo, Nel Ngabo yavuze ko igitaramo kitarafatirwa umwanzuro ku itariki kizaberaho kuko gahunda ikiri gutekerezwaho n’abo bakorana.

Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, akaba amaze kumenyekana cyane mu myaka ishize. Nubwo yatangiye kuririmba kera, impano ye yatangiye kumenyekana cyane mu 2019 ubwo yasinyaga muri KINA Music, imwe mu nzu zifasha abahanzi zikomeye mu Rwanda.

Kuva icyo gihe, Nel Ngabo yakomeje gushyira hanze indirimbo n’album zitandukanye, zirimo izamufashije kubaka izina mu muziki nyarwanda.

Mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo “Muzadukumbura”, “Solo”, “Mutuale”, “Imyaka 3 (Remix)” ndetse na “Zoli”, zakunzwe n’abakunzi b’umuziki.

Uretse Nel Ngabo, inzu ya KINA Music ibarizwamo n’abandi bahanzi bazwi barimo Butera Knowless na Zuba Ray, ndetse ikorana n’abarimo Platini na Tom Close mu mishinga itandukanye.

Mu gihe igitaramo Nel Ngabo ateganya cyaba kibaye muri uyu mwaka, cyaba ari umwanya wo kwizihiza intambwe amaze gutera mu muziki ndetse no gusangira ibyishimo n’abakunzi be bamaze igihe bamushyigikira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger