Nduhungirehe: Amateka ya Jenoside atuma u Rwanda ruhangayikishwa n’ibikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruhora ruterwa impungenge n’ibikorwa bibi bikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, kuko ruzi uburemere n’ingaruka bishobora kugira.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Joshua Barnes w’ikinyamakuru Firstpost cyo mu Buhindi, cyagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bibazo yabajijwe harimo niba ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufatira Ingabo z’u Rwanda bishobora gutanga umuti urambye ku bibazo by’umutekano muri aka karere, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bidashoboka ko ibihano byonyine byakemura ikibazo gifite amateka maremare.
Yagize ati “Ibi ntabwo ari byo bihano bya mbere bifatiwe u Rwanda. Muri za 2012 na 2013 hari ibindi bihano byafashwe mu gihe cy’intambara ya mbere ya M23. Amakimbirane yarangiye mu 2013 hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, ariko umuzi w’ikibazo ntiwakemuwe. Ni yo mpamvu aya makimbirane yongeye kubura nyuma y’imyaka umunani, mu Kwakira 2021.”
Nduhungirehe yavuze ko iki ari cyo gihe cyo gushaka umuti w’ibibazo uhereye ku mizi yabyo, kugira ngo amakimbirane amaze igihe agaragara mu burasirazuba bwa Congo abonerwe igisubizo kirambye.
Yasobanuye ko impamvu u Rwanda rukomeje kugaragaza uko ibi bibazo byakemurwa, ari uko amateka yarwo afitanye isano n’ibikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi bo muri icyo gihugu.
Yavuze ko u Rwanda n’abayobozi barwo bakomeje gutabariza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kugirirwa nabi, ndetse bagaragaza ko hakenewe ibisubizo birambye byatuma ibyo bibazo bihagarara.
Ati “Mu Rwanda mu 1994 twashegeshwe na Jenoside. Iyo twumvise ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa amagambo yakoreshwaga mbere ya Jenoside, nk’ayo bita Abatutsi ‘inyenzi’ cyangwa ‘mikorobe’, kandi ayo magambo akaba agikoreshwa muri DRC, ndetse hari n’abayobozi bayakoresha, biraduhangayikisha cyane.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rudashobora kwirengagiza amagambo n’ibikorwa byerekana ivangura cyangwa urwango rushingiye ku moko.
Ati “Ibyatubayeho mu 1994 ntibizongera kubaho ukundi. Ntabwo bazabigeraho. Ni yo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo turinde abaturage bacu n’imipaka yacu.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yashimangiye ko u Rwanda rugihagaze ku bushake bwo kubona ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bikemurwa binyuze mu nzira z’amahoro.
Yavuze ko u Rwanda rugifitiye icyizere amasezerano y’i Washington rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi k’Ukuboza 2025, ashingiye ku gushakira amahoro arambye mu karere.
Yongeyeho ko ibiganiro n’ubufatanye bw’ibihugu byombi bishobora kuba inzira nziza yo gukemura ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.
