AmakuruPolitiki

Musanze:Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, mu karere ka Musanze habereye igitaramo cyo kwitegura umunsi w’intwari,Uba ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, aho cyaberrye muri sitade Ubworoherane.

Ni gitaramo cyahuje urubyiruko n’abakuru ndetse ubuyobozi bwo mu nzego bwite za leta bwagaragaje uruhare rukomeye mu kunoza Ireme ry’amasomo yagitangiwemo, hiyongeyeho ubutumwa bwimbitse bwatanzwe n’uhagarariye ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Lt Col Pierre Celestin .

Nk’uko byateguwe kugira ngo bibashe kunogera buri wese, iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko ya “Intwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi z’iterambere” cyagaragayemo abahanzi batandukanye bafashije abacyitabiriye gususuruka binyuze mu bihangano byabo byuje ubutumwa bukomeye .

Nzayisenga Sofia ufite ubuhanga bwo gukirigita inanga yakanyujijeho yizihira abataramyi ,apfunyikira abakuru n’abato impamba y’ubutumwa bw’ubutwari mu bihangano gakondo byiganjemo ibyivugo, yakurikiwe ku rubyiniro na Muyango ukunzwe na benshi mu ndirimbo gakondo nka “Uwangabiye” ku musozo haza Mariya Yohani waririmbye abanje kuganiriza urubyiruko ku mateka y’inkotsnyi.

Yagize ati:”Kera tukiri bato twakundaga gukina umukino witwa agati(ibare), tukagenda tugahererekanya, aka gati niko inkotanyi zabigenje Kuva zifashe igihugu zigaharanira ubutwari bwo kucyubaka kugeza aho kigeze nonaha, nanjye rero ku myaka yanjye ndifuza kubahereza aka gati kugira ngo muzakomereze aho abandi bagejeje Kandi ntimuzadohoke mu kubaka igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Umuuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien , wafunguye ku mugaragato iki gitaramo, yasabye abatuye muri aka karere kwigira ku bikorwa by’intwari zabohoye igihugu, bityo nabo bagaharanira kuba Intwari zo kubaka igihugu binyuze mu mbaraga zabo,umurava wo kugikorera no kugikunda.

Uhagarariye ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Lt Col Pierre Celestin yafashije abitabiriye by’umwihariko abakiri bato kurushaho gusobanukirwa urugendo rwo kubohora igihugu n’ibyiciro by’intwari z’igihugu.

Reba amashusho hano https://vt.tiktok.com/ZSaPfdFK8/

Urubyiruko rw’abakorerabushake ,irondo ry’umwuga, inzego z’umutekano zitandukanye zirimo DASSO na Police bafashije iki gikirwa gutangira no kurangura mu mutrkano usesuye. Ubutumwa bwanyujijwe mu buryo butandukanye, bwitezweho kuba ipfundo ryo kubaka urubyiruko ruzi neza amateka y’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger