Musanze: Igipimo cy’abazi gusoma no kwandika cyiyongereyeho hafi 25% mu myaka 8 ishize
Akarere ka Musanze kari mu turere twagaragaje intambwe ishimishije mu guteza imbere uburezi n’ubumenyi bw’ibanze, aho mu myaka umunani ishize igipimo cy’abaturage bazi gusoma no kwandika cyazamutse kiva kuri 55% mu 2018 kigera kuri 79.4% mu 2025.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’akarere yabaye ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026.
Yagaragaje ko iri zamuka rifite ishingiro mu ishoramari ryashyizwe mu burezi, ubukangurambaga bwo kwigisha abakuze, n’imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Uyu muyobozi yavuze ko kongera umubare w’abazi gusoma no kwandika ari inkingi ikomeye mu rugamba rwo kwikura mu bukene no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yashimangiye ko umuturage uzi gusoma no kwandika abasha gusobanukirwa neza gahunda za Leta, kwihangira imirimo, no kwitabira iterambere ry’aho atuye.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemera ko hakiri icyuho gikwiye gushyirwamo imbaraga nyinshi, cyane cyane mu byaro no mu byiciro by’abaturage bakuru batabashije kwiga mu myaka yashize.
Ni muri urwo rwego Akarere kakomeje gushishikariza gahunda zo kwigisha gusoma no kwandika ku bantu bakuru, no gufasha abana bose kuguma mu mashuri.
Binyuze muri izi ngamba, Musanze ifite intego yo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi no kugera ku gipimo kiri hejuru kurushaho cy’abaturage bafite ubumenyi bwo gusoma no kwandika, nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ry’akarere.
Inkuru mu mashusho
