Musanze: Hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zikiri inzitizi ku bagore mu bikorwa by’iterambere
Ku munsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku nshuro ya 51, hagaragajwe byinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere umugore, ariko hanagaragazwa ibibazo bikiri inzitizi bituma bamwe mu bagore batagera ku rwego rw’iterambere bifuza.
Mu bibazo byagarutsweho harimo umwanda ukigaragara mu duce tumwe na tumwe, by’umwihariko mu Murenge wa Nyange, ikibazo cy’igwingira ry’abana aho imibare igaragaza ko 31.9% by’abana bo mu Karere ka Musanze bagifite iki kibazo. Hari kandi ikibazo cy’abana b’abakobwa bagiterwa inda zitateguwe, aho mu mwaka wa 2025–2026 hagaragaye abangavu 291 batewe inda.
Hanagarutswe ku makimbirane yo mu miryango, ubusinzi ndetse no kutubahiriza ihame ry’uburinganire, hemezwa ko ibi bibazo byose bishobora gukemuka habayeho ubufatanye bw’abagize umuryango by’umwihariko ababyeyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko umugore afite agaciro gakomeye mu iterambere ry’igihugu, anashishikariza abagore kurushaho kugira uruhare mu buyobozi.
Yagize ati:”Umunyarwandakazi ni uw’agaciro. Ingero ni nyinshi zigaragaza ko umugore afite uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye. Turashishikariza abagore gutinyuka bakiyamamariza imyanya y’ubuyobozi cyangwa bakayihatanira, haba ku rwego rw’igihugu no ku nzego z’ibanze, kugira ngo dukomeze kubaka igihugu gifite iterambere rirambye.”
Yakomeje avuga ko uyu munsi ari umwanya mwiza wo kongera kwibutsa abantu bose akamaro ko kubahiriza ihame ry’uburinganire.
Ati:”Uyu ni umunsi mwiza wo gukomeza guharanira ihame ry’uburinganire no guteza imbere iterambere rirambye mu ngo zacu, aho umugore agomba guhabwa agaciro n’uruhare rukwiye mu kubaka umuryango.”
Meya Nsengimana yanagarutse ku bibazo bikibangamiye imiryango imwe n’imwe mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu Murenge wa Nyange, aho hagaragara ikibazo cy’umwanda.
Yagize ati:”Haracyagaragara ikibazo cy’umwanda mu bice bimwe na bimwe by’akarere kacu, cyane cyane mu Murenge wa Nyange. Turasaba abaturage gushyiramo imbaraga mu kwimakaza isuku mu ngo zabo, kuko isuku itangirira mu rugo. Nidufatanya tuzarushaho kurwanya igwingira ry’abana, amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa, ndetse tunakumire ikibazo cy’abangavu bagiterwa inda zitateguwe.”
Reba hano ijambo rya Meya https://vt.tiktok.com/ZSujxk26A/
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wabereye mu Murenge wa Nyange ku rwego rw’Akarere ka Musanze.
Hon. Ndangiza Madina, wari uhagarariye itsinda ry’intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, akaba ari na we wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimye intambwe abagore bamaze gutera mu nzego zitandukanye.
Yagize ati:”Uyu munsi mpuzamahanga w’abagore washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972, utangira kwizihizwa mu Rwanda mu 1975. Uyu munsi turawizihiza ku nshuro ya 51. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi igira iti: ‘Buri wese agire uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore, ubutabera n’ibikorwa byongera ubushobozi abagore n’abakobwa’, mu gihe ku rwego rw’igihugu igira iti: ‘Umugore ni uw’agaciro.’”
Yakomeje avuga ko iyi nsanganyamatsiko igaragaza ko umugore ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu.
Ati:”Iyi nsanganyamatsiko igaragaza ko umugore ashoboye kandi ari inkingi ikomeye mu iterambere rirambye. Kubera politiki nziza, amategeko n’ingamba byashyizweho bigamije guteza imbere umugore, u Rwanda rumaze kugera ku ntambwe ishimishije mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Yongeyeho ko uruhare rw’umugore ari ingenzi mu kubaka igihugu, cyane cyane mu nzego zifata ibyemezo.
Ati:”Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bangana na 63.75%, mu gihe muri Sena bageze kuri 46.2%. Mu bukungu, 78% by’abagore bageze igihe cyo gukora bafite imirimo itandukanye, naho 74% bazi gusoma no kwandika.”
Umunsi mpuzamahanga w’abagore wabaye n’umwanya wo kwishimira intambwe abagore bamaze gutera mu nzego zitandukanye, ariko unaba umwanya wo kongera kurebera hamwe ibibazo bikibangamiye iterambere ry’umugore n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Mu mbogamizi zagarutsweho harimo amakimbirane yo mu miryango atera ubukene kandi akagira ingaruka ku mikurire n’imyitwarire y’abana. Akenshi ayo makimbirane aterwa n’ubusinzi, gucana inyuma ku bashakanye ndetse no kutumvikana mu muryango.
Hagarutswe kandi ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana cyane cyane abangavu, imyitwarire idahwitse kuri bamwe mu rubyiruko nko kwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Abitabiriye iki gikorwa bashimangiye ko umuryango ari wo shingiro ry’iterambere ry’igihugu, bityo buri wese akwiye kugira uruhare mu kuwubaka neza.
Reba inkuru mu mashusho:https://youtu.be/GgePATB_df4?si=tg6dsPeQOmd4AsL7





