Musanze: Bakanguriwe kumenya no kubungabunga uburenganzira bwabo
Kuri uyu wa kane tariki ya 26/03/2026, muri La Palme Hotel iherereye mu Karere ka Musanze, habereye amahugurwa agamije gukangurira abaturage ibijyanye n’uburenganzira bwabo, yateguwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Health Development Initiative HDI
Aya mahugurwa yateguwe agomba kumara iminsi 2, yatumiwemo inzego zitandukanye zirimo abahagarariye inzego z’ubuvuzi, iz’umutekano, amadini n’amatorero, mu Karere ka Musanze.
Umwarimu akaba n’umukozi wa HDI Bwana Chris Sengoga, afungura ayo mahugurwa, yavuze ko agamije gukangurira abanyarwanda kumenya uburenganzira bafite mu gihugu, no kumenya inzira bagomba kunyuramo mu ku buharanira iyo ubwo burenganzira buhuye n’inzitizi.
Yagize ati: “”Umuryango HDI wateguye aya mahugurwa kugira ngo umuturarwanda amenye guharanira uburenganzira bwe, ariko anasobanukirwe ko n’ubwo burenganzira bugomba kujyana no kubahiriza amategeko.
Sengoga yakomeje atanga urugero rw’abantu 2 bibye mu buryo butandukanye, aha akaba yashakaga kwerekana aho ubujura bworoheje n’ubuciye icyuho bitandukaniye. Avuga ko umujura wa 1 yakoraga muri Banki, yiba 1.000.000 y’amafaranga y’Urwanda, bamufashe arayasubiza yose. ubwo bujura bukaba bwariswe ubworoheje.Umujura wa 2 we yatoboye inzu yinjiramo imbere yiba ibyarimo byose, Ubushinja cyaha bukaba bwaragaragaje ko yakoze icyaha cyitwa ubujura buciye icyuho.””
Akomeza avuga ko mu buryo bwo kubahiriza ikiremwa muntu, habanza amatageko, hagakurikiraho uburenganzira, hagasoza ubutabera.
Bityo rero umuntu akaba ari umunyagitinyiro n’indahungabanywa, noneho Leta ikaba ifite inshingano zo kumurinda, kumwubaha no kumurengera.
Ibi tukaba tubisanga mu ngingo ya 13 y’itegeko nshinga
abisobanura neza ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho, ntawe ushoboora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranije n’amategeko. ingingo ya 15 y’itegeko nshinga yo ikavuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko, bityo amategeko akabarenganura ku buryo bumwe.
Bwana Sengoga yakomeje gusobanurira abari mu mahugurwa, avuga ko hakurikijwe Itegeko Nshinga ririho uyu munsi, mu Rwanda igihano kiruta ibindi ku wakoze icyaha gikomeye ari igifungo cya burundu, bitewe n’uko icy’urupfu kitakibaho. bikaba byarakozwe mu gushyira mu bikorwa itegeko ryubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Uyu mwarimu akaba n’umukozi wa HDI ushinzwe amategeko, yanavuze no ku ngingo ya 21 yo mw’itegeko Nshinga, ivuga ko umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kugira ubuzima bwiza, kandi Leta ikaba ifite inshingano zo gukangurira umwene gihugu ibikorwa bigamije bwa buzima, no kumufasha kubigeraho.
Kubijyanye n’ubuzima cyane cyane Serivisi zitangwa mu buvuzi, Sengoga avuga ko umurwayi afite uburenganzira busesuye bwo kwemera, kwanga, no kwisubiraho igihe ahawe Serivisi itamunyuze, anakomoza ku ngingo ya 24 y’itegeko Nshinga , ihana uwo ariwe wese ushakira inyungu mu mibonano mpuza bitsina y’abandi bantu.
Chris Sengoga yaje gusoza asobanura ko amahugurwa yateguwe agamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu, no kurwanya ibibangamira ubwo burenganzira.
Umwe mubari bayoboye aya mahugurwa Bwana Muhire Gustave, akaba n’inzobere mu bijyanye n’imyororokere y’ikiremwa muntu, avuga kuri Genda yasobanuye ko tutagomba guhutaza ibijyanye n’imiterere cg se imyifatire ya bagenzi bacu, atanga urugero aho umwana ashobora kuvuka ari umuhungu, ariko ugasanga yikundira abakobwa, akora ibijyanye n’igitsina kitari icye, uwo Muyobozi asaba ko mugihe tubibonye, tugomba kutabigiraho ikibazo, kuko ariko jenda (genda) yabimutegetse akivuka.
Gasigwa Benjamin umwe mubari bitabiriye ayo mahugurwa, akaba Umuhuza Bikorwa w’inshuti z’umuryango mu Karere ka Musanze, we yavuze ko hari byinshi yungukiyemo, birimo kuba yaramenye aho amategeko, uburenganzira n’ubutabera bihurira. Ibyo bikaba byaramufashije kubisanisha. Bityo akaba agiye kubisangiza bagenzi be babana muri sosiyeti.
Uwaje ahagarariye Akarere ka Musanze ari nawe washoje aya mahugurwa Bwana Kayiranga Theobald, nawe yashimiye Umuryango HGI, ku bw’ibikorwa n’ubufatanye bikomeje kuranga uwo muryango, asaba ko igikorwa bateguye cyazakomeza kikagera no mutundi turere kuko ari igikorwa gifitiye akamaro buri wese.
Yagize ati: Birashimishije cyane kuba mwaratekereje ku karere ka Musanze, bigaragarira buri wese ko biri mu nyungu z’abaturage bacu, bituma bamenya kandi bagasobanukirwa uburenganzira bemererwa n’amategeko. Yashoje asaba ko amahugurwa nk’aya yazakomeza gutangwa kuko ar’ingirakamaro.


Inkuru ya Theogene HABUMUREMYI
