Mu maforo atandukanye: Dore ibyamamare byose amazina abana b’ingagi 40
Uyu munsi mu Karere ka Musanze mu Kinigi habereye umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi 40, witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta ndetse n’Ibyamamare.
Uyu muhango ngaruka mwaka, uyu mwaka wabaga ku nshuro ya 20 kuva watangira, umwaka ushize ni wo wonyine utigeze uba kubera Icyorezo cya Marburg.
Abana 40 bakomoka mu miryango 15 bahawe amazina. Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ni we wari umushyitsi mukuru mu gihe mu bandi bayobozi bitabiriye harimo na Madamu Jeannette Kagame.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzikazi Yemi Alade wise Umwana w’Ingagi Kundwa, Umunyarwenya Khaby Lame yahaye izina umwana w’ingagi “Ogera”, Umuhanzikazi ukomoka mu Burundi Khadja Nin yise umwana w’Ingagi Garuka, umuhanzikazi w’Umunyamerika Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi yise umwana w’Ingagi Iwacu.
Umunya-Argentine wakiniye amakipe PSG, Javier Pastore yayise Ganza, Bacary Sagna wakiniye Arsenal ayita Amahumbezi mu gihe Luis Garcia yayise Iraba. Mathieu Flamin yayise Rubuga.
Uretse ibi byamamare kandi ni umuhango witabiriwe na ba rwiyemezamirimo baturutse hirya ho hino mu bice bitandukanye by’Isi.