MTN Iwacu Muzika Festival igiye gutuma Abanyarwanda batigisa umubyimba
Iserukiramuco ngarukamwaka rya MTN Iwacu Muzika Festival rizenguruka Intara zose z’u Rwanda riragaruka nanone muri uyu mwaka, nk’uko byemejwe n’abaryitegura.
Sosiyete ya East Africa Promoters (EAP), isanzwe ishyira mu bikorwa iri serukiramuco, yatangaje ko ibikorwa by’uyu mwaka bizatangira mu kwezi kwa Nyakanga, ariko ntiharasohoka ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’imigendekere yaryo.
Amakuru yizewe avuga ko ibitaramo by’uyu mwaka bizagera mu mijyi umunani itandukanye hirya no hino mu Gihugu, nk’uko byakunze kugenda mu minsi yashize.
Iri serukiramuco riheruka kuba mu mwaka ushize, aho ryasojwe ku itariki ya 19 Ukwakira 2024. Icyo gihe ryari ryitabiriwe n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Bwiza, Danny Nanone, Bushali, Chris Eazy n’umuhanzi Ruti Joel.
Kugeza ubu ntihatangazwa urutonde rw’abahanzi bazaririmba mu bitaramo by’uyu mwaka, dore ko n’andi makuru menshi ku migendekere y’iri serukiramuco atarasohoka.
Uretse guha ibyishimo abakunzi ba muzika Nyarwanda, iri serukiramuco rinagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’aho ribera, haba mu gutanga akazi ku bahanzi n’ababafasha ndetse no kuzamura isura y’imijyi irizihirizwamo.