Moses Turahirwa imbere y’urukiko yavuze impamvu anywa urumogi
Turahirwa Moses ubwo yagezwa imbere y’urukiko, yemeye icyaha ashijwa cyo kunywa urumogi ndetse avuga ko impamvu abinywa ari ukubera uburwayi ndetse no gushaka kwifasha gukira agahinda gakabije afite.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2025, nibwo Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yagejejejwe imbere y’urukiko ngo aburane ku ifungwa n’ufungurwa by’agateganyo ku byaha aregwa aribyo kunywa urumogi, gufatanwa urumogi ndetse no kurutunda.
Ubwo inteko iburanisha yasabaga Moses kwiregura ku byaha ashinjwa n’ubushinjacyaha yireguye yemera icyaha cyo kunywa urumogi ndetse anagisabira imbabazi.
Uwari uyoboye inteko iburanisha yabajije Moses impamvu anywa ibiyobyabwenge, Moses avuga ko impamvu abinywa ari uburwayi no kwifasha mu kwivura agahinda gakabije.
Yongeye kubazwa niba kunywa ibiyobyabwenge yarabyandikiwe na Muganga ariko avuga ko nta muganga wabimwandikiye uretse ko yari yaratangiye kuvugana n’abaganga kugirango abashe kubireka no gukira ako gahinda gakabije.
Moses yakomeje avuga ko asaba imbabazi ndetse ko yihana icyo cyaha, akaba anashaka kureka kunywa ibiyobyabwenge burundu, ndetse akaba yasabye n’amahirwe yo gukurikiranwa adafunze kugirango akomeze gukurikiranwa n’abaganga. Anavuga ko kandi hari umuganga wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bari bafitanye gahunda yo guhura muri uku kwezi kwa Gicurasi ndetse yari yaramaze no kugura itike y’indege izamutwara.
Ubushijacyaha bwavuze ko Moses agomba gukomeza gukurikiranwa afunze kuko ku magereza yose yo mu Rwanda haba hari abaganga bakurikirana buri wese ufite uburwayi ubwo aribwo bwose.
Bwongeyeho ko kandi kuba Moses ashinjwa icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge, hari n’impungenge z’uko yaba abikwirakwiza hirya no hino, bityo akwiye gukurikiranwa afunze kugirango atabangamira iperereza kuko atari n’ubwa mbere afatiwe muri iki cyaha, kandi ntakwisubiraho yigeze agaragaza kuko kuri iyi nshuro yasanzwemo ibigera kuri Ng/ml 146
Turahirwa Moses yatawe muri yombi kuwa 22 mata 2025, Gusa si ubwa mbere akurikiranweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge kuko no muri 2023 yakurikiranwe ku byaha bias nk’ibi aza gufungurwa by’agateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.