Mitsutsu yatereye Ivi umukunzi we(Amafoto)
Umunyarwenya ubinyuza muri filime Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we impeta y’urukundo amusaba ko yamubera umugore.
Byabaye mu ijoro ry’itariki 07 Nyakanga 2025, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye muri sinema, inshuti n’abavandimwe. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Mitsutsu yagaragaje ukuntu atewe ishema n’urukundo rushya kandi yishimiye intambwe bateye n’umukunzi we.
Yanditse ati: “Urukundo rugira igisobanuro iyo ndi kumwe na we, wakoze kunyemerera kuba uwanjye iteka ryose imbere y’inshuti n’abavandimwe ndetse n’Isi yose muri rusange. Ntuzicuza isegonda na rimwe, ndagukunda.”
Mitsutsu yambitse impeta umukunzi we nyuma y’iminsi mike agaragaza agahinda yatewe na Nana yavugaga ko bahoze bakundana ndetse rimwe na rimwe akumvikanisha ko akimukunda yifuza ko basubirana, mu gihe uyu mukobwa we yavugaga ko yamufataga nk’inshuti bisanzwe kuko bakinanaga muri filime zitandukanye, byatumaga amufata nk’uwo bakorana gusa.
Kwambika impeta kwa Mitsutsu asaba umukunzi we ko bazabana nk’umugore n’umugabo byateje impagarara, bamwe bakavuga ko Mitsutsu yabakundaga ari babiri kubera ko yari amaze iminsi yinginga Nana ko basubirana mu biganiro bitandukanye yagiye akora mu byumweru bibiri bishize, icyakora abandi bakamushimira kandi bakamwifuriza ishya n’ihirwe mu rukundo rwe.
Amakuru avuga ko Mitsutsu n’umukunzi we batari bamaze igihe kinini bakundana ibyo bashingira ku biganiro amaze iminsi akora aririra gusubirana n’uwahoze ari umukunzi we.