Miss Naomie yanditse igitabo cye cya mbere: Inkuru ivuga ku rugendo ruvuye ku bikomere biganisha ku gukira
Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Ishimwe Naomie, yatangaje ko amaze igihe kinini yibanda ku gikorwa cyihariye cyane mu buzima bwe bwite , kwandika igitabo yise “More Than A Crown”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Ubuzima Burenze Ikamba”.
Mu butumwa bwuje amarangamutima bwashyizwe ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa 5 Kanama 2025, Naomie yavuze ko icyo gitabo ari indorerwamo y’urugendo rwe bwite, aho yaciye mu bihe bikomeye, abona amasomo atandukanye, kandi agakomera bitewe n’ukwizera kwe.
“Maze igihe cy’ingenzi nkora ku gitekerezo kireba umutima wanjye… Kandi noneho ni bwo niteguye kubasangiza icyatumye numvikana gake ku rubuga rwanjye rwa YouTube,” ni ko yabitangaje.
Naomie yavuze ko “More Than A Crown” ari igitabo cya mbere yanditse, kandi ko yamaze kucyuzuza. Yacyanditse agihereye ku byo yabayemo, imbaraga yisanzemo, intimba yanyuzemo n’ukwemera kwamubereye inkingi.
Uyu mwanditsi mushya avuga ko atari igikorwa cy’akazi cyangwa ishoramari nk’ibindi byinshi, ahubwo ari igikorwa cyaturutse ku bikomere bitagaragarira amaso, amarira atavuzwe, icyizere cyo gukira no kwiyubaka.
“Nacyanditse nshyizemo igice cyose cyanjye: amarira, amasomo, ukwemera n’imbaraga. Ni ikintu cyiza cyane mu buzima bwanjye, kiganisha ku kuri,” yakomeje.
Inkuru yuje amarangamutima, yanditswe n’umutima
Naomie yagaragaje ko igitabo cye kitagaruka gusa ku rugendo rwe nka Nyampinga, ahubwo cyibanda ku buryo yanyuze mu bihe bitoroshye, uburyo yabashije kwakira ibyamubayeho no kubibyaza isomo ku bandi.
Ni igitabo kivuga ku rugendo rw’umuntu wamenyekanye cyane ariko wanahuye n’ibikomere bisa n’ibihishe inyuma y’ishusho abantu babonaga. Abo yahaye urukundo, abamukurikiye n’inshuti ze za hafi, yavuze ko bari mu bagize uruhare mu rugendo rwe rwo gukira.
“Mbajyanye muri buri ntambwe y’uru rugendo. Ese mwebwe, muriteguye kubona icyo kizakurikiraho? Mwatekereza uko ishusho (cover) yacyo izaba imeze?” — yabisabye abakunzi be.
“More Than A Crown”: Igitabo kireba ubuzima bw’umuntu imbere y’ikamba
Izina ry’igitabo “More Than A Crown” risobanura byinshi: risobanura ko kuba Nyampinga atari byo byonyine bitanga isura yuzuye y’umuntu. Nubwo iri shimwe ari ingenzi, ubuzima bw’umuntu burenze kure ikamba. Naomie agaragaza ko umuntu ashobora kuba yarahawe ikuzo, ariko agasabwa guhangana n’ibihe bigoye nk’abandi bose.
Nubwo itariki yo kugishyira ahagaragara itaramenyekana, yamaze kwemeza ko igitabo kirangiye kandi ko vuba aha azerekana ishusho yacyo ku mugaragaro.
Abamukurikira kuri Instagram no ku zindi mbuga nkoranyambaga bari mu myiteguro yo kwakira iyi nkuru yihariye, biteze ko izabafasha kwisobanukirwa, kwiyakira no kongera kwiyubaka.